Hva er viktig? // Niki cy`ingenzi?

Hva er viktig for at barn og unge kan ha det godt selv om livet kan være vanskelig?

Ni ikihe kintu cyingenzi ku bana no kurubyiruko kumva bamerewe neza nubwo ubuzima bushobora kugorana?

Ntamuntu ushobora kunyura mubigoye wenyine – inkunga yabandi ni ngombwa. Ubushakashatsi bwerekana ko ababyitwaramo neza nyuma yo guhura nikintu kigoye akenshi bafite ibintu bitanu byingenzi:

  1. Umutekano – Abana n’urubyiruko bakeneye kongera kumva bafite umutekano, haba kumubiri no mumarangamutima. Inzira, guhanura no kuba hafi hari umutekano wa abantu bakuru urabafasha.
  2. Gutuza kw`imbere (mu mutima) – Ingamba zo kwiga gukemura ibibazo no kudatuza, nkubuhanga bwo guhumeka(kwitsa umwuka) cyangwa ibikorwa byo gutuza, bishobora guha abana nurubyiruko kugenzura neza amarangamutima yabo.
  3. Kwizera ubuhanga – Abana nurubyiruko bagomba ubunararibonye ko bashobora guhindura ibihe byabo kandi bakamenya ko ubufasha burahari mugihe babusabye.
  4. Inkunga y’ubusabane – Kugira umubano mwiza no kumva ko uri umwe mubaturage(umuryango) ni amahitamo meza mu kubaka imbaraga.
  5. Ibyiringiro – Ibyiringiro by’ejo hazaza bitanga imbaraga zo guhangana n’ibibazo no kwizera ko ibintu bishobora kuba byiza.

Aya mahame akora yigenga, ariko kandi arashimangirana. Ababyeyi, ishuri ninshuti bashobora kuba abaterankunga beza kubana nurubyiruko gutuma bamererwa neza nubwo ubuzima bushobora kugorana.

En sikrel med blå kant. I kanten står ordene: Trygghet, indre ro, mestringstro, sosial støtte, og håp