INGINGO YA 1

Mestring og trygghet


Guhangayika no gutinya ni impinduka zisanzwe mumubiri. Dushobora kwiga icyadutera guhangayika, uko umubiri wumva umeze iyo uhangayitse, nicyo twakora mukugabanya imihangayiko yacu tugatuza .


Kubijyanye no guhangayika

Ibihe cyangwa ibintu bifatwa nkibiteye ubwoba bishobora kuduhungabanya. Intambara, amakimbirane no guhunga bishobora kuduhungabanya no kudutera guhangayika. Guhangayika ni impinduka zisanzwe. Hariho ibintu byinshi bishobora kudutera guhangayika, nkurugero kuza kwishuri wakererewe cyangwa gukora ikizamini. Guhangayika bidutera kudatuza, kandi hanyuma bishobora kugorana gukurikirana amasomo (kwibanda ku kwiga).

Kuberiki ugiye kwiga kwiga kubijyanye no guhangayika?

Iyo uhangayitse cyangwa ufite ubwoba, imitsi yo mumubiri wawe irakomera. Imitsi yo mu bitugu no mu ijosi irakomera. Guhumeka kwawe birihuta cyane. Umutima wawe ugatera vuba. Iyo twiyumva gutya, dushobora gukora imyitozo ifasha imitsi yo mumubiri wacu kuruhuka. Icyo gihe tuzumva dutuje kandi dufite umutekano.

Nibiki turibwige?

  • Kwiga ko umubiri wacu wakira bisanzwe impinduka iterwa no guhangayika hamwe n`ubwoba.
  • Kwiga kubyashobora kuduhungabanya hamwe nibya duhangayikisha.
  • Kwiga kubishobora kudufasha muguhangana no guhangayika.
  • Kwiga kwitoza “kwitsa umwuka” no “gukomeza hamwe no kurekura” bishobora kudufasha kugira umutekano hamwe no gutuza.