INSANGANYA AMATSIKO YA 2
Stressregulering
Guhangayika bituma dutakaza ibyiyunviro no kumva tudahari ntitunakorana nimibiri yacu. Dushobora kugabanya imihangayiko tugashira ubwenjye kugihe dutekereza ahantu dushaka kuba hatuma twumva dutekanye.
Ibyerekeranye no kugenzura imihangayiko
Kugenzura imihangayiko bivuze ko dushobora kwiga uburyo bwo gutuza. Uburyo bumwe nukuvugisha ubwonko n’umubiri. “Ahantu hari umutekano” n’umwitozo ushobora gukora mugihe wumva ufite ubwoba, ubabaye, kandi uhangayitse. Mu myitozo y’ahantu hari umutekano, bidufasha kubona umutekano wo mubitekerezo. Hashobora kuba ahantu twabaye aho dushaka kuba, cyangwa dushobora gushiraho ahantu hashya kuri twe munzozi zacu.
Rimwe na rimwe, dushobora guhangayika gato, ikindi gihe tugahangayika cyane. Ushobora gukora umunzani wawe kugirango ugenzure ubwawe niba uhangayitse gake cyangwa uhangayitse cyane. Bishobora kugufasha kugabanya imihangayiko ikabije.

Kuberiki ushobora kwiga kubyerekeranye no kugenzura imihangayiko?
Imihangayiko myinshi iba tutabitekerejeho. Ariko, iyo tumenyeko duhangayitse cyangwa dufite ubwoba bwinshi, dushobora gukoresha imyitozo yo gutekereza kugirango dutuze. Iyo dutekereje kubintu bifite umutekano kandi byiza, tubona ikiruhuko mubindi bitekerezo bihangayikisha kandi tukaruhuka mu mubiri. Dushobora kandi kumenya no gusuzuma imihangayiko dufite uko ingana.
Nibiki turibwige?
- Kwiga imyitozo Ahantu humutekano ishobora gukoreshwa kugirango habeho gutuza no kongera kugira umutekano.
- Kwiga kumenya uko twiyumva hanyuma no gupima urugero rwo guhangayika kwacu ku munzani wo guhangayika.