INSANGANYAMATSIKO ya 4
Bli kvitt negative tanker
Ibitekerezo byiza cyangwa bibi
Dufite ibitekerezo byinshi mumutwe igihe cyose. Tumara umwanya munini twumva ibitekerezo byacu. Byinshi muribi bitekerezo nibyiza. Ibitekerezo byiza bikubwira ko ibintu bigiye kugenda neza(kuba byiza). Ibitekerezo bibi bikubwira ko ibintu bizagenda nabi – kandi bishobora ku kubwira ko uri umuntu mubi.

Ibitekerezo bibi bimeze nkijwi imbere muri twe ritubwira ibintu bibi. Iyo tubabaye, ibitekerezo bibi byinshi bishobora kuza. Dushobora gutekereza ko ibintu bitazagenda neza. Ko ibintu bitazagenda neza kwishuri kandi byose bigatera akababaro
Ongera umenye ibitekerezo byawe
Ibitekerezo bibi bishobora kuba byinshi kurenza urugero kandi ntibidufasha kumva tumerewe neza. Niyo mpamvu ari ngombwa kwiga kongera kumenya ibitekerezo bibi dufite. Noneho tukaba dushobora gufasha ubwonko bwacu guhagarika no guhindura ibitekerezo bibi.
Ni ibiki tuziga?
- Tuziga kumenya ibitekerezo bibi dufite.
- Kwiga guhagarika no guhindura ibitekerezo bibi.
- Kwiga kubyo wafashwa, uwagufasha ndetse nuburyo twasaba ubufasha.