Kubijyanye n’umutekano wo kwiga

- et undervisningsopplegg

Umutekano wo kwiga ni gahunda yo kwigisha aho intego ari ugusobanukirwa uko wagabanya uguhangayika. Abanyeshuri benshi barahangayika mubuzima bwabo bwa buri munsi, ibyo bikaba bishobora gutuma bigora gukurikirana amasomo.

En sirkel i beige farge med komponenter av lydsblått, rødt og hvitt. Teksten Trygg læring står i senter av sirkelen

Guhangayika no kudatuza nibisanzwe mumubiri. Rimwe na rimwe, imihangayiko ituruka kumirimo isanzwe ya buri munsi, nko gukora imikoro yishuri, ibizamini, inshuti nshya, cyangwa gutangira kwishuri mugihugu gishya gifite ururimi rushya. Ibindi bishobora guteza imihangayiko nibihe biteye ubwoba abanyeshuri bahuye nabyo kera. Urungero: impanuka y’imodoka, urupfu rutunguranye, gukomereka bikomeye, umutingito, intambara, cyangwa guhunga.

Umutekano wo kwiga ukubiyemo, inyigisho zijyanye nukuntu umutu yitwara mugihe ahangayitse no mugihe atuje, kuko bishobora gufasha gutuza no koroshya kuruhuka mwishuri. Iyo umuntu yumva atuje kandi aruhutse cyane, bishobora korohereza umuntu kwibanda kumasomo no kwiga. Muri izinyigisho, wiga kubitera guhangayika, uko byumvikana mumubiri, nuburyo guhangayika bishobora kugabanuka wifashishije imyitozo imwe n’imwe. Ingero z’ imyitozo n’ uguhumeka(guhumeka utuje), imyitozo ngorora mubiri hamwe nimyitozo yo kwibanda kumasomo.