Øvelse 1 // Umwitozo wa 1

Trygg plass

Imyitozo yo muntekerezo

Iyi ni imyitozo yo kuruhuka aho ukoresha gushyushanya mubitekerezo byawe kugira ngo ureme ahantu hatekanye, hatuje kandi hahesha ibyishimo. Iyi myitozo ishingiye ku kwiyumvisha ahantu hatekanye mu bitekerezo. Kwiyumvisha bisobanura kubona ibintu mu ntekerezo cyangwa gutekereza uko byaba bimeze. Ibi bifasha umubiri gutuza no kugabanya guhangayika. Ni inenzi gukora iyi myitozo kenshi kugira ngo igufashe neza. Bishobora gufata igihe kugira ngo ubone aho hantu hatekanye mu ntekerezo zawe. Uko uba ufite guhangayika kwinshi, ni ko bigorana kubona aho hantu hatekanye no kubona ko hagufasha gutuza.

Muri iyi myitozo, ukoresha gushushanya mubitekerezo byawe kugira ngo ubone ahantu ushobora kuba utuje, wumva umeze neza kandi utekanye. Aho hantu hashobora kuba ahantu wigeze kuba mbere, cyangwa se ahantu wihangiye mu bitekerezo byawe. None se wahisemo ahantu? Byiza, noneho turagerageza gukoresha aho hantu wahisemo. Turebeko hagufasha.

Menya neza ko wicaye neza. Funga amaso cyangwa urebe hasi inkweto zawe. itsa umwuka (uhumekere imbere nuko urekure umwuka). Tekereza ahantu wumva ufite umutekano, umutuzo kandi wishimye. Tekereza uhagaze cyangwa wicaye aho hantu. Ushobora kwibona aho hantu? Reba ibizengurutse aho hantu. Urabona iki? Ni iki ushobora kubona hafi yawe? Reba ibisobanuro birambuye. Reba amabara atandukanye.

Tekereza ko urambuye ukuboko uri gakora ku kintu runaka. Wumva bimeze gute? Noneho reba kure gato. Ni iki ushobora kubona hirya? Gerageza kubona amabara n`amashyusho atandukanye. Aha ni ahantu hihariye, kandi urashobora kwiyumvisha ikintu icyo ari cyo cyose ushaka kuba ufite hano.

Iyo uhari, wumva utuje kandi uruhutse. Tekereza ko urikugenda utambaye inkweto, ibirenge byawe hasi. Urumva ubutaka bumeze bute? Genda gahoro gahoro hanyuma ugerageze kwitegereza ibintu bizengurutse aho. Gerageza kureba uko hasa nuburyo hameze. Kandi ni iki ushobora kumva? Ahari amajwi yoroheje yumuyaga, cyangwa inyoni, cyangwa inyanja.

Ushobora kumva ubushyuhe bwizuba mumaso yawe? Ni iki ushobora kwihumuriza? Ahari ni umwuka winyanja, cyangwa indabyo, cyangwa ahari impumuro yibyo kurya ukunda? Aha hantu hadasanzwe ushobora kuhabona ibintu ushaka, ushobora kubikoraho kandi ushobora kubyihumuriza, no kumva amajwi meza. Mugihe utuje ushobora kumva uruhutse, umubiri wawe uratuza, ubwenge bwawe buratuza. Uraruhuka muri wowe hose. Ukumva utuje kandi wishimye.

Noneho, tekereza ko hari undi umuntu murikumwe aho hantu. Iyi ninshuti yawe nziza, umuntu mwiza, ukomeye, wumugwaneza. Arahari kugirango agufashe kandi akwiteho. Tekereza urimo ugenda gahoro gahoro kandi ukora ubushakashatsi bwaho hantu hawe hadasanze hamwe nuyu muntu. Wumva wishimiye ko muri kumwe. Uyu muntu ni umufasha wawe kandi ni umuhanga mugukemura ibibazo.

Reba hirya no hino ushushanye mubitekerezo byawe. Reba neza. Wibuke ko aha ari ahantu hawe hihariye. Hazahora igihe cyose. Ushobora guhora uhatekereza mugihe ushaka kumva utuje, ufite umutekano kandi wishimye. Ubufasha bwawe buzahora mugihe cyose ubukeneye.

Ubu humeka cyane(kwitsa umwuka), kandi witegure guhumura amaso nuko ugende uve muri uwo mwanya wawe wihariye. Ushobora gusubira mumwanya igihe cyose ubishakiye. Buhoro buhoro,utangira kubamaso no kuhamenyara. Itegereze intebe munsi yawe kandi ukurikirane imirindi yi ibirenge byawe hasi. Genda gahoro hanyuma urambure amaguru n’amaboko yawe. Iyo wumva witeguye, bumbura amaso yawe. Mugihe ubikora, itegereze ko wumva utuje, uruhutse, kandi wishimye.