Øvelse 2 // umwitozo wa 2
Dype pust
Guhumeka kwacu kugengwa n’ubwonko bwacu, ariko dushobora no kubigenzura ubwacu. Iyo dufite ubwoba, uburakari cyangwa guhangayika, guhumeka kwacu akenshi birihuta cyane bikabije. Ibi byohereza ibimenyetso mubwonko butuma umubiri uhangayika. Mugihe duhumeka neza twitsa umwuka bikamanuka munda, dushobora gutuza mu mubiri n’ubwenge. Iyo umubiri uruhutse, ubwonko nabwo buratuza. Guhumeka cyane (kwitsa umwuka) bishobora rero kuba inzira nziza yo guhangana n’imihangayiko n’amarangamutima.
Icara neza cyangwa uhagarare neza. Shira amaboko yawe ku nda. Uhumekere mumazuru yawe wumve igifu cyawe cyagutse. Humeka gahoro gahoro mumunwa wawe wumve igifu cyawe kigabanutse. Tekereza ufite igipurizo imbere munda yawe gihagwa kikanavanwamo umwuka. Subiramo ibi inshuro zigereranyije hanyuma wunve uko umubiri wawe umererwa.
