Tema 3
Hode og kropp henger sammen.
Umutwe n’umubiri birahujwe. Iyo ubwonko buvugije induru bukatubwira ko hari ikintu kibi cyangwa kidashimishije, umubiri nawo urahangayika. Noneho dushobora kuvugana n’ubwonko kugirango dufashe umutwe(ubwenge) n’umubiri gutuza.
Hode og kropp // Umutwe n`umubiri
Umutwe n’umubiri birahujwe kandi bigirana ingaruka. Iyo turi mubihe biteye ubwoba, hari ikintu kibaho kumubiri wacu. Umubiri witegura kuturinda. Uba ugomba kuturinda akaga, nikintu cyiza cyane. Ubwonko ni bwo bubwira umubiri ko ubu hari akaga none umubiri ugomba kuba witeguye. Ubwonko butera induru. Noneho umutima utangira gutera vuba no guhumeka vuba vuba.

Snakke til hjernen // Ganira nu ubwonko
Rimwe na rimwe, bwonko bwacu burahuza(buvuza induru) nubwo tuba tutari mubihe bibi cyangwa byakaga. Bishobora guterwa nuko dutekereza bitunguranye, kubona cyangwa kumva ikintu kitwibutsa icyari kibi nuko hakabaho impuruza y’ikinyoma, kandi dushobora kwifasha tuzimya impuruza. Niba twumva dufite ubwoba cyangwa duhangayitse, turashobora gufasha ubwonko bwacu kuruhuka tuvugana n’ubwonko bwacu tukabubwira ko ntakibi kiriho ubu.
Hva skal vi lære? Niki tuzashobora kwiga?
- Kwiga kuganira n`ubwonko kugirango utuze.
- Kwitoza ku hantu humutekano, gukomera hamwe no kurekura no kwitoza kwitsa umwuka.