Divali

lyd 1

Diwali ni umunsi mukuru mu idini ry’Abahindu.

Diwali ni umunsi mukuru wamatara/ wumucyo. Umucyo ufasha imana kwirukana umwijima. Ibyiza bizatsinda ikibi. Umucyo hamwe nimitako ya rangoli babitaka kumuryango bigomba kwakira abashyitsi nimana nziza. Imyuka mibi igomba kuguma kure/kwirukanrwa.

Nta buryo bwashyizweho bwo kwizihiza Diwali. Hashobora kubaho ibirori bitandukanye ahantu hatandukanye. Diwali yizihizwa mu mpera z’Ukwakira/ukwezi kwa cumi cyangwa mu ntangiriro z’Ugushyingo/ukwezi kwa cumi na kumwe. Kuri Diwali, umuryango wambara imyenda myiza. Abantu benshi basiga amaboko yabo amabara y`igiti hina. Biramenyerewe kwizihiza hamwe numuryango ndetse ninshuti. Barya ibiryo byiza, keke hamwe nibijumba. Abantu benshi baha bagengenzi babo impano. Nabandi bagaturitsa ibituricyo ( fireworks).

Abahindu bizera imana nyinshi. Lakshmi nimana yumucyo, gutera imbere nubutunzi. Abahindu bifuza ko Lakshmi azasura inzu yabo mugihe cya Diwali. Yirukana imyuka mibi. Divali yibutsa kugaruka kw’imana Rama na Sita nyuma yimyaka myinshi mubuhungiro.

Abahindu basenga kandi baha impano imana mugihe cya Diwali. Yitwa puja. Hashirwaho ibiryo, ibinyobwa, buji/amatara hamwe n’imibavu. Benshi bararirimba cyangwa bakabyina. Biramenyerewe gutanga amashusho y`imana, gukaraba no kuyashushanya nifu yamabara. Kuri Diwali, benshi bajya mu nsengero bagasura inshuti. Bifurizanya diwali nziza no kohereza amakarita ya diwali.

Lær mer om hinduismen

Wasoma byinshi kubyerekeye idini rya abahindu kuri iyi mironko hasi