Hva er FN? // Umuryango w’abibumbye ni iki?
“FN” ni izina ryumuryango mpuzamahanga muki norvejiye “UN”. UN ni amagambo ahinnye asobanuye umuryango w’abibumbye, na FN ni amagambo ahinnye y’umuryango w’abibumbye muki noruvejiye. Loni ikora mugushaka amahoro, ubutabera n’ubufatanye hagati y’ibihugu byo ku isi. Loni yashinzwe mu 1945, nyuma y’intambara ya kabiri y’isi yose. Intego yari iyo gukumira izindi ntambara zikomeye.
Ibihugu hafi ya byose ku isi ni ibinyamuryango by’umuryango w’abibumbye. Bemeye gufatanya gukemura ibibazo nk’intambara, ubukene, indwara n’imihindagurikire y’ikirere. Amasezerano yiswe Amasezerano y’umuryango w’abibumbye.
Ikirangantego cya Loni gifite inziga eshanu n’ikarita y’isi yera. Ikarita izenguruswe amashami abiri ya elayo. Amashami ya elayo agaragaza ko Loni igamije kubungabunga amahoro nu umutekano mw’ isi.
Umunsi mpuzamahanga w’umuryango wabibumbye wizihizwa kwitariki 24 zukwakira buri mwaka.

Umuryango w’abibumbye ukora iki?
Loni ifite imirimo myinshi y’ingenzi. Hasi mushobora gusoma kuri imwe muriyo.
Amahoro n’umutekano
Loni ikora kugirango isi itekane. Rimwe na rimwe havuka amakimbirane hagati y’ibihugu. Noneho Loni igafasha kubona ibisubizo biciye munzira yamahoro. Niba intambara ibaye, Loni ishobora kohereza abasirikare kurinda abantu. Barashobora kandi gufasha kubaka societe nyuma yintambara.
Ubutabazi bw’ibanze
Loni ifasha abantu batuye mu duce turimo intambara, ibiza cyangwa ubukene. Bashobora gutanga ibiryo, amazi, imiti naho kurara. Rimwe na rimwe, Loni ifasha abantu bagomba guhunga.
Uburenganzira bwamuntu
Loni ikora kugira ngo abantu bose kw’ isi bafatwe neza kandi bubahwe. Loni yakoze urutonde ruvuga ibyo abantu bose bafitiye uburenganzira. Ururutonde rwiswe Itangazo ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu. Uburenganzira bwa muntu bujyanye n’uburenganzira bwo kubaho mu mutekano, kujya ku ishuri, gutanga ibitekerezo byawe no gufatwa kimwe uko waba uri kose. Ibihugu byose bigize Loni bigomba gukurikiza uburenganzira bwa muntu.
Amasezerano yerekeye uburenganzira bw’umwana
Abana bakeneye uburinzi bwinyongera bityo bafite uburenganzira bwinshi. Ubwo burenganzira bwiswe Amasezerano y’umuryango w’abibumbye y’uburenganzira bw’umwana. Nibijyanye nuko abana bose bafite uburenganzira bwo kwitabwaho, kubaho batekanye no kugira ubuzima bwiza. Loni ireba ko ibihugu byose bikurikiza ibikubiye muri ayo masezerano, kugira ngo abana bamererwe neza aho batuye hose.
Intego yumuryango wabibyumbye y’iterambere rirambye
Intego z’iterambere rirambye ni urutonde rwintego 17 zigamije guhindura isi kuba ahantu heza kubantu ndetse no kubidukikije. Intego ni ukurandura ubukene no kureba ko buri wese ajya mwishuri. Harimo kandi guhagarika ubushyuhe bukabije bwisi no kwita ku nyamaswa, ibimera kumubumbe w’isi.
Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye

Inshingano zibanze y’Inteko rusange ni ukuganira ku buryo bwo gukemura ibibazo bikomeye byo ku isi. Inteko rusange igizwe n’abahagarariye ibihugu byose bigize uyu muryango. Buri gihugu gifite amahirwe yo gutanga ibitekerezo byacyo no gutora ibisubizo byatanzwe. Inteko rusange iterana buri gihe cy’urugaryi mu nyubako ya Loni. Inyubako ya Loni iherereye muri New York, muri Amerika.
Kuki Loni ar’ingenzi?
Loni ni umuryango w’ingenzi kuko ibihugu hafi ya byose ku isi bifatanyiriza hamwe kugira ngo isi ibe nziza. Loni iharanira amahoro, guhagarika intambara, gufasha abantu bakennye cyangwa abimuwe, no kurengera ibidukikije. Igenzura kandi ko abantu bose, cyane cyane abana, bafite uburenganzira bwabo kandi bafatwa neza mu butabera.