Vesak //Kwibuka ubuzima bwa Buda

Vesak n’ umunsi mukuru kw’ idini rya buda wìzihizwa kumunsi wanyuma wukwezi kwa kane cyangwa ukwagatanu. Kuri vesak abahindu bose kwisi bibuka ubuzima bwa Buda. Kuri vesak kandi bizihiza amavuko ya Buda, kuzuka kwe hamwe no gupfa kwe.

Buda yavutse hejuru yimyaka 2500 ishize. Izina rye nyaryo ryari Siddhartha Gautama,kandi yari igikomangoma. Nobwo yari afite byose yifuzaga, ntabwo yari yishimye bitewe nuko abantu benshi bari bamuzengurutse batari bameze neza. Benshi bari barwaye, bageze muzabukuru, babaye cyangwa bari gupfa. Nuko ahitamo gusiga ubuzima bwe bwiza nkigikomangoma kugira ngo ashake uko abantu bamererwa neza. Yakoresheje hafi imyaka itandatu mu kwiga, gutekereza hamwe no kumedita.

Illustasjon av prinsen Siddhartha Gautama i hagen
Buda yavutse ari igikomangoma abaho ubuzima bwiza kandi ubuzima burinzwe.
Painting depicting the life story of Shakyamuni Buddha. Buddha Meditating Under The Bodhi Tree. Kep. Cambodia.
Buda yicaye munsi yigiti igihe kirekire arimo kumedita (Kwiyumvira)

Hanyuma, igihe yari yicaye munsi yigiti kinini, yabonye ibisubizo yashakaga. Yasobanukiwe ukuntu abantu bashobora kubaho ubuzima bwiza kandi bakabaho neza.Yamenyekanye nka Buda, byasonuraga “uwamurikiwe”. Ukumurikirwa bisobanuye gusobanukirwa ibintu neza cyane.Ababuda babyita ukuzuka kwa Buda. Kuva ku kuba igikomangoma kugeza abaye Buda.

Buda yabayeho ubuzima bwe bwose yigisha abandi ibyo yari yarabonye. Yigishije abantu impamvu ari ingenzi kwicisha bugufi no kuba umunyakuri mubuzima. Hanyuma yurupfu rwa Buda inyigisho ziwe zakomeje kubaho. Ni inyigisho tuzi uyumunsi nkinyigisho z`abuda.

Igihe ababuda bizihiza vesak bajya murusengero bagatega amatwi abihayimana bavuga kubuzima bwa Buda. Insengero zitakwa indabo bakanacana amatara hamwe n`imibavu. Indabo zose nurwubutso ko Buda yavukiye mu rupangu kandi indabo ni ingenzi ku idini rya buda. Igihe Buda yateye intambwe zirindwi zambere murupangu, indabo zameze hagati yibirenge bye. Murusengero ababuda bunamira imbere yameza bafite amashusho ya Buda kugaragaza ukwizera kuri Buda. Ababuda benshi murusengero bajyanira abihayimana ibyokurya. Bamwe batonda umurongo, bagatanga ubufasha bwamafaranga cyangwa ibintu munsengero hamwe nibishobora kuba bikenewe. Nanone nibisanzwe gutereka amazi, umuceri hamwe nimbuto imbere y`amashusho atandukanye ya buda.

Nibisanzwe kw’ inzu, ingo, hamwe ninsengero zitakwa ibihumuraneza hamwe na madarapo yidini ry`ababuda. mubice bimwe bashira amatara hejuru. Benshi batanga amakarita ya vesak mukwifurizanya umunsi mwiza wa vesak.

Film om koreansk Vesak

Firime y`abakoreya kuri vesak(urwibutso).

Muri Koreya y`Epfo hakorerwa imwizihize yo kuvuka kwa Buda hakabaho akarasisi bitangaje mu mugi mukuru Seoul.

Lær mer om hinduismen

Iga

Alle bilder er hentet fra Adobe Stock