Den kristne påskefortellingen // Inkuru ya Pasika ya bakristo
Yesu amaze gukura yagiye ahantu hose arikumwe nabigishwa be 12, babwira abo bahuye nabo bose ibyerekeye Imana. Yesu yari umuntu wicisha bugufi ufasha abakene n`abarwayi.
Yabonye incuti nyinshi , ariko nanone yarafite n`abanzi. Hari abayobozi bamwe mugihugu batishimiye ko abantu bumviraga Yesu kubarusha. Batinyaga ko Yesu ashobora kugira imbaraga nyinshi.
Umunsi wa mashami
Icyumweru kimwe mbere ya pasika. Yesu yajyanye nabigishwa be muri Yerusalemu kwizihiza Pasika. Yatumye babiri mubigishwa be kumushakira icyana kindogobe. Yesu yicara kuri iyo ndogobe nuko yinjira i Yerusalemu. Yasuhujwe nk`umwami. Abantu bararangurura bati« Hoziyana,hoziyana, umwami wacu yaje» Bazungurizaga amashami hejuru nk`ibendera. Hoziyana byendaga gusobanura singizwa.

Uwakane mutagatifu-Umunsi wo kurya ifunguro ryera kuba kristo
Uyu mugoroba Yesu na abigishwa be basangiriye hamwe ifunguro rya pasika. Muri iki gihe byari ibisazwe koga ibirenge mbere yo kwinjira, kuberako bagenzaga ibirenge batambaye inkweto cyangwa bambaye inkweto zifunguye ibi byatumaga ibirenge byabo byandura cyane. Imbere y`umuryango w`inzu Yesu yakarabije abigishwa be bose ibirenge.Ibi yabikoze nku urugero kwerekana kwicisha bugufi ko abantu bose bagomba gufashanya. Yabikoze atitaye kucubahiro cye.

Igihe bicaye barikurya , Yesu aravuze ati «Ubu igihe ntabwo kiragera ko mfatwa nkashirwa mugihome kandi ngomba gupfa». Yanababwiye ko umwe mubigishwa be aribufashe abasirikare kumufata. Yuda umwe mubigishwa ba Yesu yatekerezaga ko Yesu ashobora kuba ari umukire kandi akaba n`umwami w`umunyembaraga. Igihe yabonye Yesu atitaye ku mafaranga n`icyubahiro(imbaraga) yarakariye Yesu.

Hanyuma yìfunguro kumugoroba . Yesu yagendanye na bigishwa be mugashamba. Aho Yesu ya senze atura isengesho ku`Imana. Yuda yaherekeje abasirikare kugeza mugashamba abereka aho Yesu yari ari. Kubwi iki gikorwa yahawe amafaranga y` ibiceri by`ifeza mirongo itatu 30. Yesu yari yabimenye ko Yuda aza gukora icyo gikorwa , arijyana akurikira abasirikare.

Umugoroba wo kuwa gatanu- Gucirwa urubanza, kubambwa ku musaraba no gushingurwa
Yesu yari azi ko agiye gupfa. Imana yari yara bipanze igihe kirekire. Akigera mwisi Yesu yari azi ibyari kuzaba. Yavukiye gutwara ibihano byose kubwi ibyaha abantu bari bakoze n`ibyo bakoraga. Nanone igihe kigeze abasirikare bamujyana mubategetsi babo. Ntabwo bizeraga ko Yesu yari umwana w`imana. Bavuze ngo «Agomba gupfa kubera ko yiyita umwana wi imana». Babamba Yesu kumusaraba mugace kitwa Gologota. Aha niho Yesu ya pfiriye.

Mugihe c`imyaka 2000 ishize ubu bwari uburyo busanzwe bwo gutanga igihano kubantu bishe amategeko. Wari umunsi wa akababaro kubigiswa ba Yesu n`incuti zose. Ntabwo bari bazi ko Imana ya bapangiye igitangaza gitunguranye. Ntabwo bagombaga kugira akababaro cyane k`igihe kirekire.
Intangiro ya Pasika- Igituro cyari kinzwe na barinzi
Hanyuma yo gupfa kwa Yesu , incuti ze zamushinguye mugituro cy`urutare , uru rutare rwacukuwe n`umugabo witwa Yozefu.
Yashaga ko umwana wimana abona impano ye yanyuma. Babirinduye ikibuye kinini imbere y`icyo gitare. Umuyobozi ya tumye abasirikare babiri bagombaga guhanga amaso barinze igituro kugira ngo hatagira abaza kwiba umubiri wa Yesu.

Umunsi wa mbere wa Pasika
Kucyumweru mugitondo cyakare hazaje umushyitsi/umutingito. Umumarayika yaje hasi avuye mwijuru nuko yegura/ akuraho cya kibuye cyari gitwiriye imbere kumufuniko w`igituro. Igihe abarinzi babonye umumarayika bagize ubwoba baratitira/ bahinda umushyitsi birukira inyuma yaho baribari mumurima w`igituro.
Nyuma gato haza imwe mu ncuti za Yesu , Mariya Magadalena. Mugihe yabonye ko ryabuye ryakuweho yinjira mugituro. Mugituro ya hasanze umumarayika. Marayika aramubwira ngo: “Yesu ntawe uri hano, ni muzima! Genda ubwire incuti ze zose ko bagiye kongera kumubona!” Mariya yakize akababaro ntabwa yari akirakaye. Yesu ntabwo yapfuye. Ni muzima! Yiruka asubira imuhira/murugo ajyanye iyo nkuru nziza itangaje.

Umunsi wa kabiri wa Pasika
Icyambere nuko ntanumwe mubigiswa ba Yesu w`izeye ibyo Mariya Magadalena yari yababyiye. Ariko yari afite ukuri. Undi munsi wa Pasika Yesu araza ahura nabo. Yari ya zutse ava mubapfuye!
Kristo ajya mwijuru
Hanyuma y`iminsi mirongo ine Yesu ajyana na abigiswa be ahantu hari hafi n`umusozi munini. Amanika ibiganza abahereza umugisha. “ mwigishe abantu bose”, niko ya vuze. Nuko atangira urugendo rwe asubira mwijuru.
Uyu munsi tuwita kuzamuka kwa Yesu. Igicu kira mupfuka kuburyo ntamuntu wongeye kumubona. Barahagaze bareba hejuru barangamiye ijuru umwanya muremure. Bitunguranye haboneka abamarayika babiri babahagaze hagati. “ Kubera iki mwagumye muhagaze ahangaha muraramiye ibicu?” bara babaza. “ Yesu yazamutse mwijuru. Umunsi umwe azagaruka munzira imwe nkuko yagiye.”
Nuko abigishwa bagaruka mu mugi bafite umunezero mu mitima yabo. Yesu yari yarabigishije ibintu byinshi. Bagombaga guhora bibuka ko yavuze ngo: “nti muhagarika imitima cyangwa ngo mugire ubwoba. Mwizere Imana nanje munyizere. Murugo rwa Data hariyo amazu menshi. Ngiye kubategurira aho muzaba. Umunsi umwe nza garuka mbajyane kugira ngo namwe mubane nanjye.

Illustrajoner fra Adobe Stock