
INTARE N`IBIMASA BITATU

Habayeho ibimasa bitatu muri Somaliya. Ikimasa kimwe cyari umukara, ikindi cyera, icya gatatu cyari igitare. Ibi bimasa bitatu byari inshuti nziza. Byakundaga kujyana ku ruzi mu kibaya kinini gushaka ubwatsi bwo kurisha hamwe.

Umunsi umwe, intare yaje mu kibaya aho ibimasa biri kurisha. Ibimasa bitatu byatinye intare ikomeye, ariko byari bizi ko bitatu hamwe byayirusha imbaraga. Byatonze umurongo byitegura kurwanya intare.

Intare yagiye hasi kuri ane yose iravuga iti: “Ntimugire ubwoba, ntabwo nkanganye. Ntuye hakurya y’uruzi. Har’ irungu cyane kandi ni nomubutayu hariya. Ntidushobora kuba inshuti no kugirirana neza?”
Ibimasa byumvise ari igitekerezo kiza kuba inshuti nintare. Yashoboraga kubirinda inyamaswa zinkazi.

Umugoroba umwe, ubwo ikimasa cyera cyarishaga cyonyine, intare yasanze yamafizi yandi irayongorera iti: “Muzi nibindi? Ikimasa cyera kirarabagirana cyane ku buryo kimurika mu mwijima. Inyamaswa ziteye ubwoba zishobora kuzakibona zikaza hano zikaturya twese.”
Ikimasa cyigitare n`icyumukara byari bifite ubwoba bwinshi.
Intare iti: “Reka twirukane ikimasa cyera.”

“Intare ifite ukuri”, Niko ikimasa cy`umukara nicy`igitare byatekereje, maze hamwe byirukana ikimasa cyera

Nyuma, intare yasanze ikimasa cyera cyonyine kumugezi. Intare iragifata irakirya. Nyuma, isubira aho ikimasa cy`igitare nicyumukara byaribiri yigira nkaho ntakintu cyabaye.

Umunsi umwe, ikimasa cyirabura kijya kurisha cyonyine. Intare irazamuka ijya ku kimasa cyigitare maze iracyongorera iti: “Uzi nibindi? Ikimasa cy’umukara cyirijimye cyane ku buryo gishobora kugaragara ku manywa y’ihangu. Inyamaswa zinkazi zishobora kuzakibona zikaza hano zikaturya twese.”
Ikimasa cyigitare cyagize ubwoba.
Intare iti: “Reka twirukane ikimasa cy’umukara.”

“Intare ifite ukuri,” Niko ikimasa cy`igitare cyatekereje, maze hamwe byirukana ikimasa cyirabura.

Ntibyatinze kugirango intare ibone ikimasa cyirabura cyonyine. Intare iragifata irakirya. Nyuma, isubira ku kimasa cyigitare yigira nkaho nta cyabaye.

Noneho ikimasa cyigitare cyari gisigaye cyonyine hamwe nintare

Igihe intare yongeye gusonza, yibasiye ikimasa cyigitare. Ikimasa cyagerageje kurwanya intare, ariko cyahise kimenya ko nta mahirwe gifite yo kurwanya amenyo akarishye ninzara by’intare mugihe cyari cyonyine.

Mbere yuko ikimasa cy’igitare gifunga amaso ku nshuro ya nyuma, cyagize giti: “Uyu munsi ntabwo ariho pfuye, ahubwo napfuye umunsi nirukanye inshuti zanjye.”
Sinje wahera hahera umugani w`intare nibimasa.
Løven og de tre oksene
Illustrasjoner: Svetlana Voronkova
Revidert i 2025 av Nasjonalt senter for flerkulturell opplæring
Forsidedesign: Mari Helén Holum
Oversettelse til kinyarwanda og norsk bokmål: James Gasana
Korrektur og lyd på kinyarwanda og norsk bokmål: Roseline Tuyishimire
ISBN:
Copyright © 2025 · NAFO
Lisensieret under en Creative Commons Navngivelse-
IkkeKommersiell-DelPåSammeVilkår 4.0 Internasjonal lisens.




Du finner flere flerspråklige fortellinger gratis på morsmål.no/fortellinger
![]()
Der finner du også tilleggsressurser og lydstøtte til fortellingene.
Copyright © 2025 · NAFO
![]()
Lisensieret under en Creative Commons Navngivelse-
IkkeKommersiell-DelPåSammeVilkår 4.0 Internasjonal lisens.
