Adiventi (gutegereza ivuka rya Yesu)
Ibyumweru bine mbere ya Noheri byitwa Adiventi. Adiventi mubusanzwe ni umunsi mukuru wa gikristo ufasha abantu kwitegura kwizihiza ivuka rya Yesu. Ijambo Adiventi risobanura “Umwami araje.” Ubu, muri iki gihe cyacu, abantu benshi bizihiza Adiventi, baba ari abakristu cyangwa atari bo.
Mugihe cya Adiventi, abantu bitegura Noheri muburyo butandukanye. Benshi barimbisha amazu yabo. Hariho ibikorwa byinshi kumashuri no kumashuri y’inincuke mugihe cya Adiventi. Ibara rya Adiventi ni move.
Gukora imigati ya Noheri
Abantu benshi bakora keke za Noheri mugihe cya Adiventi. Ubusanzwe, bakora ubwoko burindwi butandukanye bwa ma keke, ariko birasanzwe no kugura keke za Noheri muri butike. “Peperkaker” cyangwa se biswi zirimo tangawize ni bumwe mubwoko burindwi bwa keke. Abantu bamwe bakora amazu ya biswi.
Muri Bergen, bakora umujyi munini wa biswi ku isi buri mwaka. Amashuri, amashuri y’incuke, inganda n’abantu ku giti cyabo batanga amazu yizo biswi kumuntu ukora umujyi wose wamazu yizo biswi.

Amazu ya biswi zirimo tangawize muri Bergen.
Ahatunganyirizwa imitako namakarita ya Noheri
Abantu benshi bategura amahugurwa ya Noheri mugihe cya Adiventi. Batumira inshuti n’umuryango. Mu mahugurwa ya Noheri, bakora imitako ya Noheri, impano za Noheri cyangwa amakarita ya Noheri. Bamwe baririmba indirimbo za Noheri mu mahugurwa ya Noheri cyangwa bagacuranga umuziki wa Noheri.

Abana bato bakoze amakarita ya Noheri muri mize ya Oslo
Ibirori bya Noheri
Amashuri, amashuri y’incuke, amakipe y’imikino n’amashyirahamwe ategura ibirori mugihe cya Adiventi. Ibi birori byitwa ibirori bya Noheri.
Ibitaramo bya Noheri ninkuru zivuga Kuri Noheri
Abaririmbyi benshi nabandi bahanzi bategura ibitaramo bya Noheri n’inkuru zivuga kuri Noheri. Ibi birori bikunze kubera munsengero.
Isoko rya Noheri
Isoko rya Noheri naryo rirakunzwe mugihe cya Adiventi. Ku masoko ya Noheri, ushobora kwishimira ibihe byakera bya Noheri. Hano ushobora kugura impano za Noheri zakozwe n’intoki hamwe nibiryo bya Noheri byatekewe murugo.
Kalendari y’Adiventi
Abana benshi bafite kalendari ya Adiventi. Kalendari ya Adiventi ikubiyemo impano 24. Abana bafungura impano imwe buri munsi kuva 1 Ukuboza(ukwezi kwa cumi nabiri) kugeza kuri Noheri.
Amashuri menshi kubigo byamashuri nayo afite kalendari y’ Adiventi. Uburyo bumwe bwo gukora ibi nuko buri munyeshuri azana impano nto yapfunyitse. Umwarimu aba afite urupapuro rwanditseho amazina yabanyeshuri – urupapuro rumwe kuri buri munyeshuri. Buri munsi mu Kuboza, hatorwa agapapuro. Iyo izina ryawe ryanditse kuri ako gapapuro katowe uhabwa impano yuwo munsi. Bamwe mu bakuze nabo bafite kalendari y’ Adiventi, kandi hariho na kalendari ya Adiventi kuri interineti. Umugenzo wo gukoresha kalendari ya Adiventi waturutse mu Budage ugera muri Noruveje ahagana mu 1920.

Kalendari ya Adiventi
Buji z’ Adiventi
Aho gutereka buji za Adiventi hagomba kuba hafite umwanya waterekwaho buji enye. Hari buji imwe kuri buri cyumweru cyo muri Adiventi. Ku cyumweru cya mbere muri Adiventi, hacanwa buji imwe, ku cyumweru cya kabiri, hacanwa buji ebyiri. Ku cyumweru cya kane muri Adiventi, buji zose uko ari enye ziracanwa. Utwo tuntu baterekaho buji dushobora kugira imiterere myinshi itandukanye, kandi dushobora kuba dukozwe mubyuma, ibumba cyangwa ibindi bikoresho. Buji ya Adiventi yaje muri Noruveje ivuye mu Budage, kimwe nkuko kalendari ya Adiventi n’igiti cya Noheri byaje.

Buji za Adiventi
Bildet er tatt av Myriam Zilles på Pixabay
Ibika byamagambo avugwa mugihe cy’ Adiventi
Mugihe kimwe bacana buji ya Adiventi, biramenyerewe gusoma igika kimwe cyamagambo avugwa mugihe cy’Adiventi. Hariho ibika byinshi bitandukanye by’ Adiventi. Hasi ushobora gusoma imwe muzisanzwe. Ibi bitero byanditswe na Inger Hagerup. Bijyanye no gucana buji kubwibyishimo, ibyiringiro, kwifuza n’amahoro kwisi.
Advent
av Inger Hagerup
Så tenner vi et lys i kveld, vi tenner det for glede.
Det står og skinner for seg selv og oss som er tilstede.
Så tenner vi et lys i kveld, vi tenner det for glede.
Så tenner vi to lys i kveld, to lys for håp og glede.
De står og skinner for seg selv og oss som er tilstede.
Så tenner vi to lys i kveld, to lys for håp og glede.
Så tenner vi tre lys i kveld, for lengsel, håp og glede.
De står og skinner for seg selv og oss som er tilstede.
Så tenner vi tre lys i kveld for lengsel, håp og glede.
Vi tenner fire lys i kveld og lar dem brenne ned.
For lengsel, glede, håp og fred, men mest av alt for fred
På denne lille jord, hvor menneskene bor.
Adiventi
na Inger Hagerup
Turacana rero buji muri uyumugoroba, turacana umunezero.
Irahagaze kandi irabagirana ubwayo no kuri twe duhari.
Turacana rero buji muri uyu mugoroba, turayicana kubwu umunezero.
Turacana rero buji ebyiri muri uyu mugoroba, buji ebyiri zo kwizera n'ibyishimo.
Barahagarara bakamurikira ubwabo ndetse natwe duhari.
Turacana rero buji ebyiri muri uyu mugoroba, buji ebyiri zo kwizera n'ibyishimo.
Turacana buji eshatu muri uyu mugoroba, kubwo kwifuza, ibyiringiro n'ibyishimo.
Barahagarara bakamurikira ubwabo ndetse natwe duhari.
Turacana rero buji eshatu muri uyu mugoroba kugirango twifuze, ibyiringiro n'ibyishimo.
Turacana buji enye muri uyu mugoroba turazireka.
Kubyifuza, umunezero, ibyiringiro n'amahoro, ariko cyane cyane kubwamahoro
Kuri iyi si nto, aho abantu baba.