Buddhismen // Idini rya abahindu
Idini rya abahindu rya shinzwe mu majyaruguru y`ubuhinde mu myaka 2500 ishize.
Iridini ryatangijwe nu umugabo witwaga Siddharta Gautama.
Abahindu
Siddharta Gautama yari igikomangoma. Yavutse mu muryango ukize kandi yabayeho ubuzima bwiza mungoro/ y’ibwami. Umunsi umwe igihe yari hanze yingoro yabonye umuntu urwaye, umusaza, umupfu hamwe numugwaneza. Umugwaneza numuntu uhitamo kubaho ubuzima bworoheje. Ibyo igikomangoma cyabonye byatumye ahitamo kuva mungoro yibwami hamwe numugore we n`umwa wari umumaze kuvuka. Yashakaga kubaho nkumugwaneza. Abagwaneza batekereza ko bishobora kobagira abanyabwenge kandi bagasobanukirwa cyane iyo babayeho ubuzima buciye bugufi. Siddharta yasuye abagwaneza benshi abigiraho byinshi. Yiyirije ubusa kandi abitekerezaho.
Gutuza bisobanura kwicara ugaceceka kandi ntugerageze gutekereza ku kindi kintu icyo aricyo cyose. Hanyuma yokubaho mubugwaneza mu myaka 6 Siddharta yakomeje gutekereza ko yabonye bimwe mubisubizo, nubwo atabaye umunyabwenge cyane. Nuko ahitamo kuruhuka akicara munsi yigiti kandi ntiyongere gufata urugendo ataraba umunyabwenge cyane. Nyuma yiminsi ine munsi yigiti bitunguranye Siddharta yasobanukiwe ukuntu imiterere yisi yahoze. “Nabonye umudendezo”, niko yatekereje. Ahita aba umubuda. Buda ni ijambo ryo mugihinde risobanura”umuntu usobanukirwa”.
Imyizerere
Buda ntabwo yari Imana, ariko yari umuntu wumunyabwenge usobanukirwa cyane. Buda yigishije abantu impamvu aringenzi kugira ikinyabupfura nokuba umunyakuri mubuzima. Nyuma yurupfu rwa Buda inyigisho ze zakomeje kubaho. Uyu n`umwarimu wababuda tuzi uyu munsi. Iyinyigisho ze zizwi nka dharma.
Ababuda bizera mukubyarwa ubwa kabiri. Umubuda atekereza ko avuka bushya iyo apfuye. Ibyo ukora muri ubu buzima bihitamo ukuntu ubuzima bwahanyuma yubu buzaba. Uramutse utari mwiza muri ubu buzima, ushobora kugorwa mubuzima buzaza. Iyi nyigisho yitwa karma.
Buda yabwiye abantu benshi ko mwisi hari ibibazo byinshi, hari akababaro kenshi hamwe na benshi batamerewe neza. Buda yanavuze ko bishoboka gukora ikintu mumagorwa/ mu akababaro. Abantu bashobora gushaka gusobanukirwa byinshi, kugira ikinyabupfura birenze, guhagarika urwangano, kudatekereza ibintu bibi, kutagira umururumba cyangwa guhora bifuza byinshi. Abantu babishoboye bashobora kuba mu umudendezo kandi bakagubwa neza. Uyu mudendezo witwa nirvana. Nirvana ni umudendezo wo kuva mumibabaro kandi ukabyarwa bundi bushya. Icyogihe nicy’ ibyishimo, amahoro, umudendezo usesuye hamwe nogusobanukirwa birenze.
Ibice 4 by`ukuri.
Inyigisho za Buda zishobora gushirwa muncamake y`infashanyigisho enye. Ibi bishingiye ku kuberiki hari imibabaro myinshi kubantu kandi nuko bishobora guhindurwa.
- Byose bigira ibibabaje cyangwa umuruho muribyo
- Hari umubabaro bitewe nuko abantu bagira umururumba cyangwa batanyurwa. Abantu burigihe bahora bashaka ibirenze kubyo bafite.
- Abantu baramutse bahagaritse umurumba nokwifuza ibirenze kubyo bafite, umubabaro nagahinda byavaho.
- Umuntu aramutse yifuje guhagarika ibintu byose bimubabaza, agomba gukurikiza izi ntambwe umunane 8.
Turamutse twebwe abantu dukoze cyane kugirango dusobanukirwa cyane, twagira ubuzima bwiza cyane kandi umubabaro ugashira.
Ibice umunani (8) byinzira
Buda yavuze ko; Abantu bagomba gusobanukirwa ibibi mubuzima bwabo mbere yuko ” bakosora” ubuzima bwabo. Buda yongeye kuvuga ko abantu bakagombye gukurikiza izi nzira 8 kugira ngo bazagere kuri nirvana.
- Gira ubushishozi bukwiye. Sobanukirwa ingingo 4 zukuri, itegeko rya karma hamwe no kubyarwa bundi bushya.
- Gira ibitekerezo bikwiye. Tekerezanya urukundo kubandi bantu, tanga udatekereza kunyungu uzabona nyuma.
- Gira imvugo ikwiye. Vuga ukuri kandi ntunegure, ntubeshye cyangwa ngusebanya.
- Fata ingamba zikwiye. Kurikiza amabyiriza aba mu idini rya ababuda. Ariyo:
- Ntukice
- Ntukibe
- Ntukifuze umugore wa mugenzi wawe
- Ntukavuge ibinyoma
- Kwirinda ibiyobya bwenge/ ibisindisha
5. Gira inzira nziza y`ubuzima. Kora umurimo wokwizerwa, ntugashake amafaranga muburyo bubi, urugero ntukibe, ntukice cyangwa kubeshya abandi bantu.
6. Gira imbaraga zikwiye. Kora cyane n`imbaraga kugira ngo utere imbere kandi ube umuhanga.
7. Gira amakenga n`ubwitonzi. Itoze kutagira ibindi utekerezaho mugihe ufite icyo urigukora, ahubwo utekereze kubyo urigukora ubungugubu.
8. Gira ibitekerezo byiza. Itoze kubona amahoro yo mumutwe hamwe n`umutima kugirango ukomere mu mutwe hamwe no mumutima.
Inyandiko n`ibimenyetso
Haboneka inyandiko zera nyinshi cyangwa ibyandiswe mubabuda. Inyandiko zishingiye kubuzima bwa Buda hamwe ninyigisho ze. Inyigisho za Buda zabanjije kwigishwa mukuvuga bivuze ngo umwigishya yavuganaga n`umunyeshuri, ariko hanyuma byaje kubangombwa kubyandika munyandiko kugirango inyigisho zitazazimira.
Mu nsengero z`Ababuda hakunda kuba amashusho ya Buda, kandi amenshi aba ari ibihangano byagaciro kenshi cyane.
Munsengero nyinshi habamwo za aritari ziriho igishushanyo cya Buda. Aho hakunzwe gukorerwa imihango puja iherekezwa na Buda muburyo bw`indirimbo, kuzirikana n’ ibitambo hamwe nimibavu.
Ababuda benshi bafite ishusho ya Buda murugo. Bakunda gucana amatara kandi bagashira indabo imbere yishusho ya Buda. Ababuda bamwe nabamwe baramedita burimunsi.
Abihayimana hamwe n`ababikira
Abihayimana nababikira ni inzobere zAbabuda. Basoma cyane muri izo nyandiko zera. Barazirikana, kandi bakigisha nkabigisha bababuda. Ntabwo batunga ibintu byinshi birenze ibyo bakeneye. Batunzwe nibyo kurya hamwe n`impano babona mubantu.
Iga Byinshi kw’ idini ryabahindu
- Tekstene er utviklet av Veilederkorpset i Stavanger og etter avtale tilrettelagt, bearbeidet og oversatt av morsmål.no
- Alle bilder er hentet fra Adobe Stock