Lucia// Lucia

Umunsi wa Lucia wizihizwa kuri tariki 13 Ukuboza. Muri Noruveje, uyumunsi uhujwe ninkuru ebyiri. Lucia uteye ubwoba ninkuru ya Mutagatifu Lucia.

Lussi uteye ubwoba

Kera, abantu bizeraga ko ijoro rya hagati ya tariki 12 na 13 Ukuboza(ukwezi kwa12) ariryo joro rirerire ryumwaka. Iri joro ryiswe Lussi ijoro rirerire (langnatt) cyangwa ijoro rya Lussi (Lussinatt). Noneho ubu tuzi ko ijoro rirerire ryumwaka ari tariki 21 Ukuboza(ukwe kwa 12).

Abantu bizeraga ko ijoro rya Lussi ryose ari ubufindo. Hari abizeraga ko inyamaswa zashoboraga kuvugana muri iri joro. Ijoro rya Lussi ryari intangiriro yigihe cya Noheri. Bavuga ko Lussi, yari umuntu wumunyabufindo cyangwa igishushanyo kijimye. Lussi yacungaga niba abantu bose batangiye imyiteguro ya Noheri neza. Niba imirimo itakozwe yashoboraga kuza gutera ubwoba abantu. Niba wasohotse ijoro rirerire mwijoro rya Lussi byashobokaga aruko urikumwe na Lussi. Niyompamvu abantu bagumaga munzu muri iryojoro bakitegura noheri. Kimwe mu bikorwa byingenzi byari uguteka imigati. Noneho bakoresheje ibirungo bya saffron cyangwa turmeric kuburyo ibyateswe bifata ibara ryiza ry’umuhondo. Ibara ry’umuhondo rigomba kwibutsa buji zacanywe muri iri joro ryijimye rya Lussi. Ibara ry’umuhondo kandi ryibutsa abantu bose ko igihe cyumwijima cyarangiye kandi iminsi ikarushaho kuba myza.

Uyu munsi, haracyatekwa imigati irimo ibirungo bya saffron cyangwa turmeric kur’ uymunsi wa Lucia kw’ itariki 13 Ukuboza. Iyi migati irimbishijwe imizabibu kandi yitwa “Lussekatter”.

Maleriet «Julereia» (1922) av Nils Bergslien viser et følge av underjordiske, vetter, nisser, trollkjerringer, drukkenbolter, drapsmenn og annet pakk gjennom et norsk gårdstun julenatta.
Ishyusho”Julereia” (1922) ya Nils Bergslien yerekana ibikurikira

Indirimbo ya Lucia

Indirimbo ivuga kumucyo numwijima ijyanye numunsi wa Lussi

Umukoro kunyandiko zivuga kuri Lucia

  1. Sobanura icyo ijoro rirerire rya Lussi (langnatt) aricyo.  
  2. Tubwire owo Lussi ari we. 
  3. Kuki abantu batinyaga Lussi? 
  4. Shushanya uko utekereza ko Lussi asa. 
  5. Ijoro rirerire ribaho ryari mu bihugu byo mumujyaruguru?
  6. Amazina yimigati atekwa kuri Lucia yitwa gute?
  7. Ibara ry’imikati ryerekana iki?

Mutagatifu lucia

Kuri tariki 13 Ukuboza, Hizihizwa umunsi wa Lussi, murwego rwo kwibuka uwihaye Imana Lussi (Saint Lucia) Izina Lucia rikomoka ku ijambo ry’ikilatini “lux” risobanura urumuri.

Lucia yabayeho nko mu kinyejana cya gatatu muri Sicilia mu Butaliyani. Yari umukristo kandi yizeraga Yesu Kristo. Muri iki gihe, abakristu batotezwaga n’Abaroma. Lucia yasabwe numukire wumuroma, ariko yanga kurushinga. Umukire wumuroma yararakaye biranamukoremetsa. Yabwiye abayoboraga muri iki gihugu ko Lucia yari umukirisitu. Yahanwe rero n’Abaroma maze apfa apfiriye Imana. Uwapfiriye Imana ni umuntu upfa kubwo kwizera kwe. Hariho inkuru nyinshi zivuga ibyiza bya Lucia. Amaherezo Lucia yagizwe umutagatifu. Igihe Lucia yabayeho, abantu bari abakristu bagombaga kubaho bihishe. Bamwe bihishe mu biraro byijimye. Bashyizeho buji ku mitwe kugira ngo zibamurikire imbere. Abakirisitu bafata Lucia nkumukobwa wagaragaje inzira yo kwizera mubihe byumwijima.

Barn som bærer lys og som går luciatog.
Illustrasjon: AdobeStock

Mu duce tumwe na tumwe, umunsi wa Lucia wizihizwa mu mashuri abanza no mu mashuri y’incuke. Abana bakora akarasisi ka Lucia bambaye imyenda yumweru. Birasanzwe ko umuntu yajya muri ako karasisi yambaye ikamba rizengurutseho indabyo kumutwe. Abandi bakajyamo, bitwaje buji cyangwa inyenyeri mu ntoki baririmba indirimbo ya Lucian. Ababyeyi n’abandi bashyitsi bakunze gutumirwa kureba akarasisi ka Lucia. Nyuma, basangira Lussekatt (umutsima wa Luci) nabana.

Video yerekana akarasisi ka Lucia

Luciatog med luciasang på svensk synget av skolebarn

Umukoro kunyandiko y’uwihayimana Lucia

  1. Tubwire ibyizihizwa kuwitariki 13 Ukuboza. 
  2. Ninde wibukwa kumunsi wa Lucia? 
  3. Uyu munsi wizihizwa ute muri Noruveje? 
  4. Izina Lucia risobanura iki? 
  5. Waba uzi iyindi minsi yibukwaho umuntu wabayeho?
Picture: Adobe Stock