Id al-adha
Id al-adha ni ukwizihiza abisiramu kwisi yose. Ikirori cyitwa nanone id nini cyangwa ikirori cyibitambo. Ibirori bya id byizihizwa kw`iherezo ryurugendo kuva Hajj kugera Mekka. Italiki irahinduka kuva kumwaka kugeza kuwundi. Mekka ni umugi muri Saudi-Arabia kandi ni igice cyera/ ahera.




Hajj, urugendo kugera Mekka ni rimwe mumahame abasilamu bubakiyeho. Abasilamu bashobora kuba bafite ayo mahirwe bashobora kugenda ururugendo rimwe mu mwaka mubuzima. Buri mwaka hagenda hagati ya million itatu na million ine za abasilamu kuri Mekka.
Umurimo abasilamu bakora iyo bari kuri Hajj ni ukuzenguruka Kaba incyuro irindwi. Kaba ni ibuye ryela, Ukurikije abasilamu iryo buye ryazanywe hano kwisi na marayika Gabuyeli.




Mukirori Id al-adha abasiramu bakunda kurya amafunguro azwi nki Inyama z`ihene, intama cyangwa inka. Bibuka umuhanuzi wabo Abrahamu washoboye gutamba umwana we yerekana kunvira Imana.
Iyo ari id al-adha baritaka bakambara imyenda myiza . Basangira ibiryo byiza nimiryango yabo hamwe n`inshuti. Benshi barasenga kandi bagahana karite za id cyangwa impano. Kuri id al-dha bifurizanya “id mubarak” bisobanura id nziza.
