Id al-fitr // Id al-fitr
Id al-fitr bakunze kwita id. Yizihiza ko igihe cyo kwiyiriza buri mwaka kirangiye. Ukwezi ko kwiyiriza ubusa kwitwa Ramazani kandi abayisilamu bose bakuze bashobora kwiyiriza ubusa. Abiyiriza ubusa ntibarya ibiryo kuva izuba rirashe kugeza izuba rirenze. Muri Ramazani, ni ingenzi gutekereza uburyo dushobora kugira ubugwaneza no kugirirana neza. Kuri Id, Imana ishimirwa gutanga imbaraga zo gukora igisibo. Ibirori bitangirana numuhango wamasengesho rusange mumusigiti.




Kuri Id, birasanzwe kuba hamwe numuryango ninshuti. Ikirori cya id ni umunsi w’abana. Abana bakira impano cyangwa amafaranga mumuryango. Impano zitwa idi. Birasanzwe kwambara imyenda myiza. Abantu benshi barimbisha amaboko bisiga hina.


Mbere yo kwizihiza Id, birasanzwe kubafite ubushobozi kwishyura amafaranga yo kwiyiriza yitwa zakat al-fitr. Ayomafaranga ahabwa abayakeneye kugirango bashobore kugura ibiryo by’ibirori, impano cyangwa imyenda mishya yo kwizihiza umunsi mukuru.
Ibiryo ni igice cyingenzi mu kwizihiza id. Umuryango ninshuti bateranira hamwe kumafunguro y`ibirori aho bagaburirwa ibiryo byiza hamwe namakeke. kumeza haba hariho ibiryo bitandukanye muri buri muryango.




Birasanzwe kandi gusuhuzanya muti: “Id Mubarak” bivuze ko mwifurizanya ibirori byiza. Abantu benshi batanga cyangwa bokohererezanya ikarite za id.
