Islam// Isiramu
Ubwisiramu niryo dini ritoya cyane mu madini atatu yo kwisi yashinzwe mu burasira zuba bwo hagati. Ubuyudaya hamwe nubukristo niyo madini yandi yashinzwe muburazirazuba bwo hagati.Mwisano hagati ya abayuda hamwe na abakristo abisiramu bizera ko habaho Imana imwe. Kubwiyompamvu bitwa idini ryizerera mw’ Imana imwe. Ubwisiramu ni idini rigendera ku mategeko. Bisobanuye ko amategeko hamwe na amabwiriza bishiraho imyanzuro y`ibyukuri cyangwa ibinyoma hamwe nibyo abisiramu bazakora.

Islamu nidini rya kabiri mu madini yokw’ isi, nyuma y’Ubukristo. Kw’ isi hari abantu bagera kuri miliyari 1.7 bizera Islam. Abantu bazwi nka abizera b`idini rya islamu bitwa Abayisilamu. Umuryango wa kisilamu witwa umma mucyarabu. Umma ishobora kugabanywamo amatsinda abiri yingenzi. Hariho Abayisilamu b’Abasuni n’Abayisilamu b’Abashiya. Intumwa Muhamadi yashinze Islam mu mwaka wa 610 nyuma ya Yesu. Byabereye i Mekka, umujyi yavukiyemo. Mekka iherereye muri Saudi-Arabia. Mohammed yapfuye mu 632 nyuma ya Yesu.
Korowani hamwe n`iduwa
Korowani nigitabo cyera cyingenzi cyane mubuyisilamu. Dukurikije Ubuyisilamu, Korowani ikubiyemo ibyahishuwe umuhanuzi Mohammed yakiriye bivuye ku Mana. Korowani yabanje kwandikwa mucyarabu.
Korowani igizwe na sura 114. Sura zitondekanije ukurikije uburebure bwazo. Indende iza imbere nuko ingufi ikaza inyuma. Sura ya mbere n’ idasanzwe, igizwe n’amasengesho magufi yo gufungura al-Fatiha.

Nyuma yimyaka amagana Mohammed amaze gupfa, inkuru zibyo yavuze cyangwa yakoze zanditswe mubitabo byitwa Iduwa(hadith). Korowani hamwe n`iduwa byombi bigomba kwerekana inzira yukuri hamwe nuburyo bwiza bwo kubaho kubayisiramu.
Inkingingi itanu
Inkingi eshanu n’ amahame idini ryubakiyeho kandi afatwa nk’ inshingano z’ibanze z’idini. Nubwo Islamu ifatwa nk’idini ry’amategeko, ni ngombwa kwibutsa ko intego nziza nayo yubahwa n’abayisilamu benshi.
Isengesho ry’imyizerere
Imyizerere, cyangwa shahada, niyambere mu nkingi za Islamu. Ifite uko isomwa mucyarabu: “Ashhadw ana la ila Allah wa ashhadw ana Mohammad rasol Allah.”. Mu Kinyarwanda bisobanura: “Nta yindi Mana ibaho uretse Allah, kandi Muhamadi ni umuhanuzi we”.

Isengesho
Inkingi ya kabiri ni sala, cyangwa isengesho. Abayisilamu bagomba gusenga Imana inshuro eshanu kumunsi. Abayisilamu basengera ku itapi ishashe kuburyo imibiri yabo yerekera Mekka.
Ni injyenzi kugira isuku mbere yo gusenga. Amasengesho ari mucyarabu kandi arimo inyandiko zo muri Korowani. Mu isengesho, umubiri unyeganyezwa mumwanya uhamye: umuntu arahagarara, akunama, agapfukama n’ agahanga namaboko hasi nuko akicara. Amasengesho yo ku wa gatanu ni ugusengera hamwe muri rusange mu musigiti saa sita. icyiyongereye ku gusenga, bumva ikibwiriza kuwa gatanu. Umuntu uyobora amasengesho anakabwiriza yitwa imamu.

Kwiyiriza ubusa
Kwiyiriza ubusa ninkingi ya gatatu yubuyisilamu. Kwiyiriza ubusa biba mu kwezi kwa Ramadhan, bivuze ko umuntu adakwiye kurya cyangwa kunywa kuva izuba rirashe kugeza izuba rirenze. Abana ntibakeneye kwiyiriza ubusa. Izuba rirenze, umuryango uraterana ugasangira ifunguro rya nimugoroba ryitwa iftar. Muri Ramazani, ni ngombwa kwerekana ugushimira kubyo ufite no kurushaho kugirira impuhwe abadafite byinshi.
Umusanzu ku imibereho mwiza
Inkingi ya kane ni umusanzu ku imibereho mwiza, cyangwa Zakat. Zakat ni amafaranga atangwa hakurikijwe umubare w’amafaranga, imitako n’umutungo umuntu afite. Ayamafaranga ahabwa abantu bayakeneye.
Urugendo rwera
Inkingi ya gatanu ni urugendo rwera rwo kujya i Mekka. Intego ni ugukora haji. Hariho imihango myinshi ijyanye na haji. Imihango yose igomba kurangira kugirango urugendo rube haj yemewe. Umuhango umwe, urugero, kuzenguruka Kaba karindwi. Kaba irera kuko irimo ibuye ry’umukara. Tugendeye ku buyisilamu, iri buye rikomoka mw’ ijuru kandi ryazanywe kw’ isi na marayika Gaburiyeli.
Abayisilamu bagomba kujya murugendo rwera rimwe mubuzima bwabo, mugihe bafite amahirwe. Buri mwaka abayisilamu hagati ya miliyoni eshatu n’ enye bajya i Mekka.

Kaba ligger inne i hovedmoskeen i Mekka. Bilde: Pixabay, Konevi