Jødisk påske // Pasika y’Abayahudi

Denne teksten finnes på flere språk. Tanken er at teksten skal være et supplement til andre læremidler og andre aktiviteter i opplæringen. Det er altså ikke meningen at disse ressursene skal stå alene, men at de kan brukes i innledning til arbeid med temaet.

Teksten kan, for eksempel, brukes sammen med tospråklig lærer for å aktivere elevenes kunnskaper om temaet, og å bidra til at eleven lærer fagspråk.

Ubwo Yesu yinjiraga muri Yerusalemu Kumunsi wa mashami yari kumwe n`abigishwa be bari munzira bajya kwizihiza Pasika y`abayuda, no kwibuka igihe abisirayeli bari abacakara mugihugu cy`egiputa kungoma y`umwami Farawo.

illustrasjon av av slaveriet i Egypt i bibelsk tid

Inkuru ya Musa

Mugitabo cy`itangiriro Mw`isezerano rya kera muri bibiriya handiswe ko abisiraheli bahawe ikaze muri Egiputa. Ariko hanyuma y`imyaka myinshi Farawo wari umutware w` Egiputa yahangayikishijwe no kuba umubare w`abisiraheli wari umaze kuba mwinshi. Kubwibyo Abisiraheli bagizwe abacakara kandi Farawo atanga itegeko ko buri mwana wumuhungu wari wavutse yicwa. Nyina wa Musa ntabwo ya shakaga ko umuhungu we y`icwa. Amushira mugiseke nuko atereka igiseke kumugezi witwa Nile. Yizeraga ko hari uzamubona akamumucungira neza. Ni umukobwa wa Farawo wabonye icyo giseke Musa yarimo kumugezi, amufata neza( amurera neza) . Nguko uko Musa yakuriye mu muryango w`umwami Farawo.

Baby Moses dropped in the river with pharaoh's daughter in the distance.

Musa amaze gukura yabonekewe n`Imana mushyamba ryaka. Imana iramubwira ko afite kujya gutabara abacakara mugihugu cy` Egiputa, kandi ko Musa yari umwisiraheli. Bwari ubwoko bwe bwari mubucakara bw` umugabo yitaga se. Imana ituma Musa kubwira Farawo ngo arekure abacakara. Musa yari afite kuyobora abisraheli akabakura mugihugo Cy`Egiputa akabageza mugihugu cyi Ikanani.

Biblical vector illustration series, Moses and the burning bush

Ibyago cumi na Pasika ya mbere.

Musa yagiye kwa Farawo kumubwira ko yarekura Abisiraheli, ariko Farawo aranga. Noneho Imana iteza ibyago mur` Egiputa, muri byo harimo icyorezo, umwijyima hamwe ni inzige. Nyuma haje icyago gikomeye gusumba ibindi byose: Marayika w`Imana yazengurutse umugi wose yica umwana wese w`infura mu muryango.

Abisiraheri bari baraburiwe n`Imana ibinyujije muri Musa. Bagombaga kwikiza uwo mumarayika w`umwicanyi bakoresheje amaraso y`intama bagombaga kubaga bagasiga amaraso kunzugi z`umiryango. Umumarayika yatambukaga za nzu zabaga zisizwe amaraso kurugi. Ariko yinjiraga muyandi mazu yose. Kugirango Farawo abashe gukira iki cyago nuko yagombaga kurekura Abisiraheli bakagenda bakava muri Egiputa. Ni ayamateka ya baye intandaro yo kwizihiza Pasika.

Nigute Abayuda bizihizaga Pasika?

Umugoroba wambere w`umunsi w`ikiruhuko cya-pasika y`abayahudi barya ifunguro bita ifunguro rya “seder”. Iryofunguro niryo kwibutsa abayahudi ibyururugendo rwo kuva mu gihugu cy` Egiputa. Ifunguro ritangirana n`umugisha wa divayi.

Bilde av en gutt som leser en tekst fra en bok. Han sitter rundt er middagsbord med mange andre og det viser en jødisk høytid Pesah

Amasahani ya “seder” ni amasahani ariho ibiryo bike bitandukanye bifite ubusobanuro bwihariye. Mwitangiro ry`ifunguro abayahudi bacana itara, bita itara ry` isabato.

Bilde av en tallerken med , egg, salat, utrer, kylling og brød på
En sedertallerken

Isahani ya seder

  1. Matzah ni imitsima idasembuwe, bivuze ko yari imitsima idafite imisemburo. Ni umutsima/umugati urambuye. Igihe Abayahudi bagombaga kwimuka bava mugihugu cy`Egiputa nta igihe cyo gusembura   imigati/ imitsima babaga batetse bari bafite.
  2. Charoset n`imvange ya pome, devayi n`ubunyobwa. Kwibuka uko abayahudi bavangaga amatafari bakoresha kubaka igihugu cy`igiputa igihe bakiri abacakara.
  3. Zroah/Zeroa ni igupfa ryo mukuguru kw`intama, ibaba ry`inkoko cyangwa ijosi ry`inkoko. Ibi byokurya byari ikimenyetso cy`umwana wintama abayahudi nkuko byandiswe mu igitabo cyakabiri cya Musa  basabwaga kubaga no kurya mbere yuko bagomba guhunga bava mugihugu cy `Egiputa.
  4. Chazere ni imboga zisharira cyangwa salade urwibutso rw` ibihe bisharira/ bibi banyuzemo mugihugu cy `Egiputa.
  5. Beytzah n`amagi atogoshejeje, byari ikimenyetso cy`umunsi wera w`ibitambo by`umunsi wa Pasika- igitambo cya tambirwaga murusengero cyagwa mungoro y`Imana.
  6. Karpas ni “persille” cyangwase sereri zidubiswe mu mazi ari mw`umunyu, kugira ngo amazi ase n`amarira. Ibi byagombaga kuba urwibutso rw`amarira abayahudi bagize igihe bar`abarabacakara mu gihugu cy  `Egiputa.
  7. Amazi ari mw`umunyu ya shushanyaga amarira menshi ya abayahudi nkuko bayadubikagamo “Persille” n`amagi.

Ibikorwa by`amafunguro ya sederi uko bikurikirana byandiswe mugitabo cyitwa “Haggada”. Iyi Haggada ikubiyemo inkuru y`ubucakara bw ` abayahudi, nuko bavuye mu gihugu cy`Egiputa, hamwe n`ibisobanuro  by`ukuntu sederi ya gombaga gukorwa.

Bilde av et drikkebeger, en bok og flatt brød. Alle tre ting som brukes den første kvelden av den jødiske høytiden peasah.

Ibirori byi ifunguro rya sederi ni imvange y`akababaro hamwe n`ibyishimo. Abayahudi bibuka ibihe bibi bagiriye mu gihugu cy`Egiputa bakiri abacakara, ariko nanone bakishimira ko bashoboye kuva muburetwa/ubucakara.

kunstmosaikk som ilustrerer da moses delte havet slit av isralittene kunne gå tørre gjennom vannet