17. mai – Norges nasjonaldag// 17. Gicurasi – Umusi mukuru w`igihugu cya Noroveje
17. Gicurasi ni umusi mukuru w`igihugu cya Noroveje. Twizihiza ko Noroveje ya bonye itegekonshiga kuri 17.gicurasi.1814. Mbere 1814 Noroveje yari hamwe na Danimarike mugihe kirenga imyaka maganane. Icyo gihe Umwami wa Danimarike niwe wari shefu mukuru muri Norveje, abaturage ba Norveje Kubwiyo bagenderaga ku mategeko ya hiswemo n`umwami wa Danimarike. Mu 1814 habayeho ibintu byinsi mu burayi abaturage ba Noroveje bagira ibyiringiro byo kugira igihugo cy`igenga gifite n`amategeko yacyo.
Itegeko nshinga ryandikiwe muri Eidsvoll
Mu 1814 abagabo 112 bahuriye muri Eidsvoll Kugirango bandike itegeko nshinga rya Noroveje. Bari bavuye mu bice bitandukanye bya Noroveje. Iri tsinda ry`abagabo ryiswe Inteko nshinga mategeko kandi bakoresheje iminsi itandatu mu kwandika itegeko nshinga. 17.gicurasi itegeko nshinga ryari rirangiye, iri ryasinyweho n`umwami Kristiani Frederik, naniyo mpanvu uyu munsi tuwita umusi mukuru w`igihugu cya Noroveje.

17. Gicurasi ni umusi w`ibendera
Tariki 17.gicurasi ni umunsi w`ikiruhuko kuba nyeshuri no kuri benshi mubenegihugu. N`umunsi wemejwe n`amageteko nkumusi wo kumanika ibendera, ibyo bisobanuye ko inyubako zose za leta cyangwa komine zigomba kumanika ibendera uyumunsi. Hari nibindi bigo byinshi byigenga bimanika ibendera kwitariki 17.gicurasi. Ibendera rya Noroveje rya kozwe mu 1821. Rifite amabara y`ubwisanzure : umutuku, umweru, n`ubururu. Umusaraba n`ìgishushanyo ko Noroveje yarifite kuba igihugu cy`abukristo.

Imyenda y`ibirori
Ni ibisanzwe kwiyambika imyenda myiza cyane kumunsi mukuru w`igihugu. Benshi bakoresha imyambaro iranga umuco w`igihugu cyangwa indi myenda y`umunsi mukuru.
Kuri 17. Gicurasi habaho nibiganiro bivuga umuco w`gihugu nindi myiteguro kumashuri, mumaparikingi cyangwa mumigi hagati.
Akarasisi ka abana
Tariki 17.gicurasi witwa umunsi wa abana. Hafi ya abana bose mugihugu bajya mukarasisi, bagenda bazunguza amabendera bavuga ngo “hurra” kandi baririmba. Abacuranzi ba bande bacuranga. Kuruyu munsi benshi baririmba indirimbo yigihugu “ Yego, dukunda iki gihugu”. Amagambo yindirimbo yigihugu yanditswe numusizi uzwi cyane nka Bjørnstjerne Bjørnson mu 1863. Mu1863 umwanditsi witwa Rikard Nordraak yanditse injyana yindirimbo yigihugu.


Kwizihiza kwa abanyeshuri bashoje amashuli yisumbuye
Ababanyeshuri bizihiza ko barangije amashuri yisumbuye ya segonderi. Bishimira ko bagiye kwishuri imyaka cumi nitatu (13). Ababanyeshuri bambara imyenda yabo y`uwo munsi. Kwiyo myenda yabo haba handikishijwe na marikeri indamutso kuri burimwe. Ababanyeshuri bagira ibirori byinshi mukwezi kwa gicurasi.
Benshi bagira amamodoka yabo cyangwa bisi zibatwara bacuranga imiziki kumajwi yo hejuru. Benshi bakina imikino isetsa hamwe na abigisha babo bakababyutsa mugitondo cyakarekare cyane ku kwizihiza 17.gicurasi(ukwezi kwa gatanu). Bagenda mu bice byinshi mu karasisi kabo aho babyina, bakaririmba, no kwerekana amashushyo asekeje meza.
Umuryango w`umwami
Umwami wa Noroveje yitwa Umwami Harald nu umwamikazi yitwa Sonja ( Soniya). Umwami, umwamikazi na abandi bagize umuryango w`umwami bahagarara kurubaraza kwitariki 17.gicurasi basuhuza abana bari mukarasisi mu mugi wa Oslo.
Akarasisi k`abana kabera mumudugudu ukomeye wa Oslo uzwi nka Karl johans gate. Akarasisi kabera hafi y` igikari cyùmwami aho abana na abigisha bapepera umuryango w`umwami. Umuryango w`Umwami nawo urabapepera. Ni amashuri arenga ijyana yitabira akarasisi kabana muri Oslo.

Bilder i innlegget er hentet fra:
- Bilde 1: Maleriet heter Eidsvold 1814 og er malt av Oscar Wergeland. Kilde: Wikipedia.
- Bilde 2: Norges flagg.Vegard Ottervik,Pixabay
- Bilde 3: Barnetoget i Oslo foran slottet.Morten Johnsen, Wikipedia.
- Bilde 4: Russetog, Dmitry Valberg, Flicr. CC BY-NC-ND 2.0
- Bilde 5: Kongefamilien på balkongen på slottet. Shutterstock.