Rettsstaten // Igihugu kigendera kumategeko

Denne teksten om Rettsstaten finnes på flere språk. Teksten er hentet fra Zmekk.no og oversatt til flere språk av morsmål.no eter avtale med Bergen kommune. Tanken er at teksten skal være et supplement til andre læremidler og andre aktiviteter i opplæringen. Det er altså ikke meningen at disse ressursene skal stå alene, men at de kan brukes i innledning til arbeid med temaet.

Teksten kan, for eksempel, brukes sammen med tospråklig lærer for å aktivere elevenes kunnskaper om temaet, og å bidra til at eleven lærer fagspråk.

Scroll nedover for å finne flere ressurser.

Zmekk.no

Ibihugu byose bifite amategeko n’amabwiriza agomba gukurikizwa. Ariko mu bihugu bimwe, amategeko ntabwo akoreshwa kimwe kubantu bose bahatuye. Hari aho, bamwe bashobora gufungwa nta mpamvu, mugihe abandi bashobora kurenga ku mategeko badahanwa.

Ntabwo aruko bimeze muri Noruveje. kubera ko Noruveje ari igihugu kigendera ku mategeko. Ibi bivuze ko buri wese agomba gukurikiza amategeko amwe, kandi ko inkiko zemeza ko abica amategeko bahanwa.

En lesetest om hva en rettsstat er. Teksten er oversatt med tillatelse fra zmekk.no
Domstolene passer på at de som bryter loven får straff.

Mu bihugu bitagendera ku mategeko, ntibakurikiza amategeko mu buryo bumwe.Nk’urugero,hari aho abantu bakize cyangwa bakomeye bashobora guhunga ibihano bishyura abapolisi cyangwa abacamanza.(Ibyo bita gutanga ruswa)/

Niba umuntu atwaye imodoka kumuvuduko ukabije kandi agahagarikwa na polisi, ashobora kwishyura abapolisi kugirango yirinde urubanza. Byitwa ruswa. Cyangwa yaba aziranye numucamanza murubanza agahabwa igihano cyoroheje.

En sjåfør prøver å bestikke en tjenestemann

Mu bihugu bitagendera ku mategeko, abapolisi bashobora kandi gushyira abantu muri gereza ntakosa bakoze. Birashobora kubaho niba ufite ibitekerezo bya politiki bitandukanye cyangwa idini ritandukanye n’abari kubutegetsi.

Satt i fengsel uten grunn

Ntabwo aruko bimeze muri Noruveje. Hano, buri wese abona ubutabera buboneye niba aregwa kuba yarenze ku mategeko kandi abapolisi bacunga ko amategeko akurikizwa kuri buri wese, kabone niyo yaba afite amafaranga cyangwa imbaraga zingana iki.

Minisitiri w’intebe muri Noruveje aramutse atwaye imodoka yihuta, yahanwa kimwe n’abandi bose. Nuko bimeze kuba mugihugu kigendera kumamategeko.

Loven er lik for alle.


Ibibazo

1.Kuki biteye impungenge kuba mugihugu kigengwa na polisi?

2.Ni ubuhe bucuti umuturage agirana na polisi mu gihugu uturukamo?

Inkoranyamagambo/ Urutonde rwamagambo

Igihugu kigendera kumategeko – Ni mugihugu aho amategeko akurikizwa kuri bose. Imanza – Impaka zaciwe n ‘umucamanza mu rukiko.

Leta yaba polisi – Leta aho abayobozi n’abapolisi bashobora gufunga no guhana uwo bashaka

Ruswa – Kwishura mu buryo butemewe umukozi wa leta kugirango agufashe

Tekst og bilder er oversatt og publisert etter avtale med Zmekk.no