FNs bærekraftsmål // Intego z’iterambere rirambye z’umuryango w’abibumbye
Ibikoresho byateguwe ku bufatanye n’Umuryango w’abibumbye.
Kurwanya ubukene

Abantu benshi cyane babayeho mubukene bukabije. Murwego rwo kurwanya ubukene, abantu bose bagomba kubona amahirwe angana yo kwiga, kubona akazi no kwivuza. Byongeye kandi, hagomba kubaho itandukaniro rito hagati yabakene nabakire – tugomba gusaranganya amafaranga neza, haba hagati mugihugu ndetse no mubindi bihugu.
Ntawe ugomba gusonza

Abantu benshi bibasiwe ninzara, kandi burimwaka umubare uriyongera. Kimwe cya kabiri cyabana bapfa, bapfa kuko barya ibiryo bitari byiza cyangwa ibiryo bike cyane. Tugomba rero kureba ko abantu bose babona ibiryo bakeneye.
ubuzima bwiza kuri bose/ amagara mazima kuri bose

Ku isi yose, ubuzima bw’abantu buratera imbere. Abantu benshi barimo gukingirwa, kandi abantu baramba kurusha mbere. Kugirango intego yubuzima bwiza kuri bose igerweho, buri wese agomba kubona uburyo bwo kwivuza n’imiti akeneye.
Abantu bose bashobora kubona inyigisho nziza kw`ishuri

Kubwamahirwe, ni abana benshi bashobora kujya kwishuri uyumunsi kuruta kera. Ariko, haracyariho abana benshi cyane badashobora gusoma no kwandika. Kubwibyo, ibihugu byo kwisi bigomba gukomeza gukora kugirango abana bose bagire amahirwe amwe yo kwiga neza kandi kubuntu.
Abakobwa n’abahungu bagomba kugira amahirwe angana yo kubaho neza.

Uburenganzira bwa muntu bw`umuryango w’abibumbye bureba abantu bose. Nanone hariho abagore benshi ku isi bari mu bukene kurenza abagabo. Hariho kandi abahungu benshi kurenza abakobwa kwishuri. Kugirango intego y’uburinganire igerweho, abakobwa n’abahungu bagomba kubona amashuri, ubuvuzi ndetse nakazi gahembwa.
Abantu bose bashobora kubona amazi meza hamwe n`ubwiherero bwizewe.

Ku isi hari amazi meza ahagije, ariko ntabwo abantu bose bafite amazi meza yo kunywa. Buri mwaka, abantu babarirwa muri za miriyoni bapfa bazize indwara ziterwa nuko batabona amazi meza n’ubwiherero. Niyo mpamvu dukeneye kubaka sisitemu y’amazi n’imyanda aho ibura.
Abantu bose bashobora gukoresha imiriro itangiriza ikirere nubutaka.

Twebwe abantu dukeneye imiriro kubintu nkumucyo, ubushyuhe no guteka. Muri iki gihe, igice kinini cy’abaturage bakoresha imiriro zangiza mu guteka, kandi bigatera n’umwuka wangiriza ikirere. Amazi, umuyaga n’izuba ni amasoko y’imiriro zishobora kongera gukoreshwa zidashira kandi birashobora kugira uruhare mu kugera ku ntego y’iterambere rirambye.
Abantu bose bagomba kugira imirimo ifite umutekano kandi ihemba neza.

Abantu benshi bakorera aho bakorera batita ku mutekano n’uburenganzira bw’abakozi. Abana bakorerwa imirimo mibi ikoreshwa abana cyangwa imirimo y’agahato. Kurandura ubukene no kurwanya ubusumbane ku isi, buri wese agomba kugira akazi keza hamwe n`ubutabera kukazi.
Tugomba gushakashaka ibintu bishya kandi tukubaka sisteme nziza

Kugirango societe ishobore gukora neza, n`ingenzi ko habaho sisiteme nziza zumuhanda, ibibuga byindege, gari ya moshi, imiyoboro y’amazi, imyanda, gutunganya imyanda, imiriro na interineti birakenewe. Kugira ngo iyi ntego igerweho, tugomba kureba uburyo ibihugu byose byakoresha neza umutungo wabyo n’inganda muburyo bwiza cyane bushoboka.
Hagomba kubaho itandukaniro rikeya cyane hagati ya abakene na abakire.

Uyu munsi, hari itandukaniro rinini hagati y’abakene n’abakire kuruta mbere hose. Hariho ubusumbane bukomeye haba hagati mu gihugu ndetse no hagati mu bihugu. Kugirango intego y’ubusumbane buke igerweho, buri wese agomba kugira amahirwe angana yo kwiga no kwivuza. Icyongeyeho kandi, imitungo igomba gukwirakwizwa mubutabera.
Imijyi yisi igomba kureberera neza abantu hamwe n`ubutaka.

Kurenga kimwe cya kabiri cyabatuye isi baba mumijyi. Imijyi myinshi iratera imbere kuburyo nta mirimo ihagije nuburaro/amazu ahagije kuri buri wese. Tugomba kubaka imijyi irambye yitaye kubyo abantu bakeneye, kandi tutabangamiye ikirere.
Ntabwo tugomba gukora no gukoresha ibiruta ibyo dukeneye.

Uyu munsi dukoresha byinshi birenze ibyo umubumbe ushobora gukora. Tujugunya kimwe cya gatatu cyibiryo byakozwe. Kugirango tubeho neza, haba muri iki gihe ndetse no mu gihe kizaza, tugomba guhindura imibereho yacu kandi tugakoresha bike. Birakenewe ko abantu ku giti cyabo ndetse n’amasosiyete barya bike kandi bakita ku kirere.
Ibihugo byose bigomba gukora hamwe mu gukumira imihindagurike y`ikirere.

Uburyo twe abantu tubaho byangiriza ikirere. Ikirere kirashyuha, inkingi zirashonga, inyanja zirazamuka kandi ibiza hamwe nikirere kibi bikabije kugenda bigaragara. Nibihugu bikennye cyane byibasiwe cyane. Ibihugu byose bigomba gufatanya mu kugabanya gusohora imyuka ihumanya ikirere. Byongeyeho kandi, tugomba gufasha ibyo bihugu byangijwe n’imihindagurikire y’ikirere.
Ibinyabuzima byo mu mazi bigomba kurebererwa muburyo bwiza.

Ubuzima ku isi bwishingikirije ku nyanja. Ubushyuhe, imigezi yinyanja, nubuzima bwo mu nyanja bituma bishoboka ko twe abantu tubaho kwisi. Niyo mpamvu tugomba kurinda ubuzima bwo mu nyanja, aho kuyangiriza no kuyanduza.
Ubuzima bwo kubutaka bugomba gufatwa muburyo bwiza.

Ibice binini byubutaka burambuye bwisi ni amashyamba. Ishyamba ni uburaro bwi inyamaswa nyinshi, kandi rikaba isoko y’ibiryo ku nyamaswa n’abantu. Kugirango ubu twite ku buzima bwo kubutaka, tugomba kurinda amashyamba yimvura, gutera ibiti byinshi kandi tukareba ko ubutayu bwo ku isi butaba bunini. Tugomba kandi kurinda no kwita ku moko yangiritse.
Hazabaho amahoro nubutabera kwisi hose.

Hatabayeho amahoro n’ubutabera, ntibishoboka gushyiraho iterambere rirambye. Muri iki gihe, abantu benshi bari mubuhungiro kurusha mbere hose. Kugirango intego y’amahoro n’ubutabera igerweho, isi igomba gushyiraho sosiete zamahoro zita kuri buri wese.
Ibihugu bikize hamwe nibikenye bigomba kugira ubufatanye.

Kugira ngo ibihugu byose bigere ku ntego zirambye z’iterambere, ubufatanye ni ngombwa. Guverinoma, ubucuruzi n’abaturage bose bagomba gufatanya haba mu bihugu byabo ndetse no mu bindi bihugu. Loni(umuryango w`abibumbye) yemera ko imbaraga nk’izo zihurijwe hamwe kw’intego zisobanutse zitanga umusaruro.
















