Demokrati og diktatur // Demokarasi n’ubutegetsi bwigitugu

Denne teksten finnes på flere språk. Tanken er at teksten skal være et supplement til andre læremidler og andre aktiviteter i opplæringen. Det er altså ikke meningen at disse ressursene skal stå alene, men at de kan brukes i innledning til arbeid med temaet.

Teksten kan, for eksempel, brukes sammen med tospråklig lærer for å aktivere elevenes kunnskaper om temaet, og å bidra til at eleven lærer fagspråk.

Demokarasi – ifatira ibyemezo hamwe

Demokarasi, cyangwa se guverinoma y’abaturajye, ni ijambo risobanura guverinoma aho abaturage bafite amahirwe yo kugira uruhare mu byemezo by’ingenzi bifatwa. Abaturage babona amahirwe yo kugira uruhare mugutora mumatora. Demokarasi itandukanye na guverinoma y’igitugu, aho umuntu umwe ategeka. Imiterere y’ubutegetsi muri Noruveje yitwa demokarasi. Ibi bivuze ko umuntu wese uba muri Noruveje agomba kwemererwa kugira uruhare muguhitamo uko societe igomba kumera. Abana n’urubyiruko bagomba kugira icyo bavuga kandi bakumvwa mubibazo bibareba.

Demokarasi ni ijambo rikubiye mu magambo abiri y’ikigereki “demo”, risobanura abantu, na “kratein”, bisobanura umutegetsi cyangwa ubutegetsi. Igitekerezo cya guverinoma ikunzwe cyatangiriye muri Atenayi hashize imyaka 2.500. Muri Noruveje, dufite amashyaka ya politiki atandukanye afite ibitekerezo bitandukanye ku buryo sosiyete igomba kumera. Iyo habaye amatora y’abadepite, abenegihugu bose bo muri Noruveje bakuze barengeje imyaka 18 bashobora gutora ishyaka bemezanije kuruta ayandi.

Tegning av mange mennesker som står i kø for å stemme ved valg

Ubwisanzure bwo kuvuga

Muri demokarasi harimo ubwisanzure bwo kuvuga. Bivuze ngo umuntu wese ashobora kuvuga cyangwa kwandika ibitekerezo bye, ntabihanirwe. Kuva tukiri bato, twiga kwerekana ibitekerezo byacu, ibyiyumviro byacu n’imigambi dufite. Rimwe na rimwe, ni ngombwa ko twiga kubaha ko n’abandi bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye nibyacu. Uko ujyenda ukurura,niko ibitekerezo byawe bizagenda byitabwaho.

Demokarasi – itangazamakuru ryigenga

Muri demokarasi, itangazamakuru ryifashishwa mu gutanga ibitekerezo bitandukanye. Amashyaka ya politiki muri Noruveje akoresha itangazamakuru ritandukanye kugira ngo agere ku bantu, cyane cyane mbere yuko habaho amatora. Dushobora gukurikira kuri TV, mu binyamakuru, kuri radiyo no kuri interineti iyo abanyapolitiki batanze ibiganiro ku buryo bifuza ko sosiyete imera.

Illustrasjon som viser journalister og fotografer under intervju med forretninsgmann

Igitugu – bake bafata ibyemezo

Ibihugu bimwe biyoborwa naza guverinoma zibitugu. Mu butegetsi bw’igitugu, umwe cyangwa bake gusa ni bo bafite imbaraga zo guhitamo uko igihugu kigomba kuyoborwa. Ntibyemewe kutemeranya nabategeka igihugu. Abantu bavuga cyangwa bandika ibintu abayobozi badashaka bashobora gutotezwa no gufungwa. Hari nabicwa bazira ibitekerezo byabo.

N’ibisanzwe kuvuga ku bwoko butandukanye bw’igitugu bitewe n’umubare w’abategetsi (cyangwa abo aribo) ndetse n’uburyo kutagira umudendezo wuzuye bimeze:

  • Niba imbaraga zibanda ku munyagitugu umwe, byitwa ko ar’ igitugu cy’umuntu umwe, cyangwase ubwigenge. Urugero: Adolf Hitler womu Budage, Josef Stalin wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti na Francisco Franco wo muri Espanye.
  • Niba igitugu kibanda ku bantu benshi muri guverinoma, umuntu ashobora kuvuga ko ari  igitugu rusange cyangwa ubutegetsi bufitwe nabantu bake, nko mu bihugu byinshi biyobowe nabasirikare bafashe ubutegetsi kungufu hamwe n’ubutegetsi bw’ishyaka rimwe.

Igitugu – Ijwi ry’umuntu umwe  gusa niryo rigomba kumvikana

Mu bihugu byabanyagitugu, ibitangazamakuru byose biba ari ibyabayobozi cyangwa bagenzura itangazamakuru. Ibinyamakuru, amaradiyo na televisiyo byemerewe gusa kuvuga ibyo abayobozi bashaka ko abantu bumva. Ntibyemewe kuvuga cyangwa kwandika ibitekerezo byawe. Gucunga kwabayobozi kubyo abantu bavuga cyangwa bandika byitwa kugenzura.

Det er mulig å skrive ut eller bruke innhold fra dette innlegget på flere måter.

Legg merke til at innhold kan være ulikt lisensiert.

Regler for bruk av teksten 

Denne teksten har lisensen CC BY-NC 4.0. Denne lisensen gir deg rett til å dele og bruke dette innholdet på visse vilkår:

  • Du må alltid oppgi hvem som har laget innholdet.
  • Du kan bare dele innholdet med samme lisens som det opprinnelige innholdet.
  • Du kan ikke benytte materialet til kommersielle formål.

Regler for bruk av bilder i teksten

Bildene i denne teksten kan ha ulike linsenser. Les mer om hvert bilde.

  1. Tegning av mange mennesker som står i kø for å stemme ved valgAdobeStock_707298019-1024x461.jpeg — Illustrasjon: oksaoksaoksa stock.adobe.com

  2. Illustrasjon som viser journalister og fotografer under intervju med forretninsgmannAdobeStock_512856666-1024x512.jpeg — illustrasjon: LadadikArt stock.adobe.com

Regler for bruk av lydfiler i innlegget

Denne teksten har lisensen CC BY-NC 4.0. Denne lisensen gir deg rett til å dele og bruke dette innholdet på visse vilkår:

  • Du må alltid oppgi hvem som har laget innholdet.
  • Du kan bare dele innholdet med samme lisens som det opprinnelige innholdet.
  • Du kan ikke benytte materialet til kommersielle formål.