Valg og politiske partier // Amatora n’amashyaka yapolitike
Nora yujuje imyaka cumi numunane (18) yamavuko none yemerewe gutora. Afite gushidikanya kw`ishyaka rimukwiriye neza.
Hari amashyaka menshi ya politike atandukanye. Kugira ngo abone ishyaka atora, Nora asoma gahunda yayo mashyaka .
Gahunda yayo mashyaka ni ingingo amashyaka ategura yokwerekana ibitekerezo byayo, nibyo bazakora kugira ngo babigereho. Ikindi kandi Nora asoma ibinyamakuru akareba no kuri TV mbere ya amatora. Aho abayobozi b`amashyaka atandukanye bahurira mubiganiro bakaganira kubibabazo byingenzi bya politike. Buri shyaka rigerageza kwereka rubanda ko ariryo bagomba guha amajwi.
Muri Noroveje habaho amatora buri nyuma y`imyaka 2, kandi habaho amatora yuburyo bubiri butandukanye. Incuro yambere habaho amatora y`abadepite, niya abayobozi bibanze, abantu bose bari hejuru y`imyaka 18 batuye muri Noroveje( Norge) igihe cy`imyaka 3 bashobora gutora.
Mumatora yabadepite umuntu atora ishyaka rishobora kugira abarihagarariye benshi munteko. Amashyaka abonye amajwi menshi cyane niyo agira govurenema kandi agashiraho nuzababera ministiri wintebe. Inteko hamwe na goverenema bahitamo ingingo zingenzi zireba igihugu cyose.
Imwe mungingo zingenzi kuri Nora nuko bazashobora kubaka imihanda myinshi yamagare mu karere atuyemo. Ibintu bimwe nkibyo ntabwo bikorwa ninteko hamwe na goverenema. Kubwibyo Noroveje ifite demokarasi uhereye muturere. Abanyapolitike b`uturere baba hafi y`abaturage kandi bakabumva bakanazanira abantu politike ikwiriye kandi bakeneye.
Mumatora y`ibanze umuntu atora ubuyobozi bw`intara n`ubuyobozi bwa komine. Njyanama zintara ziyobora intara zikanafasha amakomine yose gufatanya. Intara ifite zimwe mu inshingano nka amashuri makuru ya segonderi, inzu z`amateka hamwe nubuvuzi bwa amenyo kuri bose batuye muntara.
Njyanama za komine zifata ibyemezo mumakomine. Amashyaka abona amajwi menshi abona imyanya mu buyobozi bwa komine. Buri nama ya komine iyoborwa n`umuyobozi mukuru. Komine ifite zimwe murizi nshingano: amashyuri, ibigo byabasza ,nibimuga, ubufasha kubatishoyboye, amashuri y`incuke hamwe nimihanda. N`injyanama za komine zifata ibyemezo niba bizashoboka kubaka imihanda yamagare, aribyo Nora yifuza. Nora yabonye ishyaka rishigikira ingingo yo kubaka imihanda y`amagare nuko arabatora mumatora y`ibanze. Baramutse babonye amajwi akwiriye bashobora kubaka imihanda y`amagare muri komine.
Urutonde rwamagambo yibanze.
Gahunda yishyaka |
incamake yibyo ishyaka ryemeza kandi ryifuza gukora. |
Amatora y`abadepite |
Amatora yamashyaka ya politike azabona umwanya muri guverinoma akanashiraho guverinoma. |
Amatora yinzego zibanze. |
Amatora yintara naya komine. |
Intara/ njyanama |
Agace kakarere intara zigabanyijemo ama komine. |
Komine |
Agace kakarere. Norvege ifite komine amajana menshi. |