Forside med bilde og tekst.

UMUPFUMU DHEGDHEER

HEKSEN DHEGDHEER

forrige
neste
To gutter går inn i en mørk skog.

Kera habayeho abavandimwe babiri babaga mu cyaro cyo muri Somaliya. Umunsi umwe, bafata icyemezo cyo kujya gutembera mu ishyamba riri kure y’icyo cyaro.

Hanyuma yo kugenda igihe kirekire bageze kure cyane y’iwabo, butangira kwijima.

forrige
neste
To gutter sitter ved et bål. En dame sitter foran dem med en kappe på.

Abana babonye umuriro waka mu mwijima maze bafata icyemezo cyo kuwugana. Ubwo bewegeraga, babonye umuntu wicaye iruhande rw’uwo muriro.

Yari umukecuru. Yarabasekeye maze arababaza ati: “Murasa n’abananiwe, si byo? Nimuze mwicare hano hamwe nanjye, mbabwire inkuru.”

forrige
neste
En dame med en hette står foran et båt med hendene utstrakt. I røyken av bålet ser man konturen av en familie.

“Kera habayeho…” yatangiye avuga… “umuryango muto ugizwe na mama, papa, n’umukobwa muto.”

  

forrige
neste
En mor og en far og en datter står utenfor et hus.

Umubyeyi w’umugore yitwaga Ayaan, umubyeyi w’umugabo yitwaga Omar, naho umukobwa yitwaga Sahra.

forrige
neste
en mor holder datteren sin i armen og drar henne ut av huset. faren står i døråpningen og ser oppgitt ut på dem.

Umunsi umwe, ababyeyi bagiranye amakimbirane. Amaherezo, nyina ararakara cyane ajya hanze gutembera ajyana na Sahra.

forrige
neste
Mor og datter går inn i en mørk skog. De ser et hus langt borte.

Sahra na nyina bagenze umunsi wose, bageza aho binjira cyane mu ishyamba. Igihe cyari gitangiye gushira, kandi bari kure cyane y’iwabo. Izuba ryari ryarenze, maze mu ishyamba haba umwijima.

Sahra aravuga ati: “Mama, ndananiwe cyane. Sinshobora gukomeza kugenda!”

Ako kanya, nyina abona inzu hagati mu ishyamba, ahitamo kujya kureba niba hari umuntu uyirimo.

forrige
neste
Mor og datter ser på et hus. I døråpningen står en dame og ønsker dem velkommen inn.

Bageze ku nzu, urugi rurakinguka. Umugore muremure kandi utangaje cyane ahagarara ku muryango. Yari yambaye ikanzu ndende y’umweru, imitako ya zahabu ibengerana, n’igitambaro cyo ku mutwe cy’ibara rya oranje. Yarabamwenyuriye, maze abaha ikaze ngo binjire.

forrige
neste
Et flott bord er dekket med mye forskjellig mat. Ved siden av bordet står damen som bor i huset.

Mu nzu harimo icyumba kinini kirimo ameza manini cyane, kandi hagati kuri ayo meza hari “xeero“, isahani nini ikoze mugiti yari yuzuye ibyo kurya biryoshye. Uwo mugore yatumiye Sahra na nyina ngo bicara kuri ayo meza, ababwira ko bashobora kurya uko bashaka kose.

 

forrige
neste
Jenta ser ut av vinduet. Utenfor danser damen rundt et bål. Hun har tatt av seg hodeplagget sitt og hennes lange ører henger ned rundt hodet hennes.

Bamaze kurya, Sahra yavuye ku meza ahengereza hanze mu idirishya. Umugore wabaga muri iyo nzu yari yasohotse, maze Sahra amubona abyina azenguruka umuriro waka imbere y’inzu.

Ako kanya, uwo mugore yakuyemo igitambaro yari yambaye ku mutwe, maze hahita hagaragara amatwi abiri maremare. Sahra yumvise aririmba ati:

“Abantu bafite ubwoba ntibaryoha, ariko abishimye bo bararyoha cyane!”

forrige
neste
Mor og datter ser ut av vinduet. Utenfor vinduet står damen, som viser seg å være en heks, å ser på dem.

Sahra yavuze ahumeka cyane kubera gutungurwa! Nyina yegereye idirishya areba hanze. Avuga n’ijwi riranguruye ati: “Reba ayo matwi maremare! Ni umupfumu Dhegdheer!” Yafashe Sahra ku kuboko maze basohoka mu nzu biruka.

forrige
neste
Mor og datter løper fra huset til heksen. Heksen løper etter dem.

Birukiye mu ishyamba bumva umurozi Dhegdeer aririmba inyuma yabo agira ati:

“Abantu bafite ubwoba ntibaryoha, ariko abishimye bo bararyoha cyane!”

forrige
neste
På en side av elven står faren og holder armene ut. På den andre siden står moren og har kastet datteren over elven. Jenta flyr i luften over elven.

Bageze ku ruzi bumva ijwi bazi neza rivuga riti: “Ayaan! Jugunya Sahra hakurya!” Yari Omar, se wa Sahra. Nyina wa Sahra yamujugunye hakurya, hanyuma na we ahita asimbukira mu ruzi. Yakoze iyo bwabaga ngo agere hakurya yogoga vuba uko ashoboye kose.

forrige
neste
Mor og far holder rundt datteren sin som går mellom dem. De går mot huset sitt som er lenger unna.

Umupfumu Dhegdheer ntiyashoboraga koga, bityo ntiyashoboraga kubageraho.

forrige
neste
Rundt bålet sitter to gutter og klapper. Damen sitter på andre siden.

“Umuryango muto wongeye kuba hamwe. Barahoberanye kandi barishima,” ni ko umukecuru wari wicaye iruhande rw’umuriro yavuze, asoza inkuru.

Abana babiri bumvise inkuru ivuga kuri uwo muryango n’umurozi ishimishije, kandi bishimiye ko iyo nkuru yarangiye neza.

forrige
neste
Damen har reist seg opp, tatt av seg hodeplagget og har to lange ører.

“Nibyiza kuba mwishimiye iyo nkuru,” ni ko umukecuru yavuze, ahaguruka buhoro. Yakuyemo igitambaro yari yambaye ku mutwe, maze hahita hasohoka amatwi abiri maremare. Ba bavandimwe bakubitwa n’inkuba.

Wa mugore w’umurozi arabareba maze araseka, hanyuma atangira kuririmba ati:

“Abantu bafite ubwoba ntibaryoha, ariko abishimye bo bararyoha cyane!”

Sinje wahera hahera umugani.

 

forrige
neste

Heksen Dhegdheer//Umupfumu Dhegdheer

Illustrasjoner og forsidedesign: Mari Helén Holum med innspill av forfatter og kulturformidler Ali Mohammed og lærer Sid Omar Mohamud Ahmed

Revidert i 2026 av Nasjonalt senter for flerkulturell opplæring

Oversettelse til kinyarwanda og norsk bokmål: James Gasana

Korrektur og lyd på kinyarwanda og norsk bokmål: Roseline Tuyishimire

ISBN:

Lisensiert under en CC BY-NC-ND 4.0 Navngivelse-IkkeKommersiell-IngenBearbeidelser 4.0 Internasjonal lisens.

Du finner flere flerspråklige fortellinger gratis på morsmål.no/fortellinger morsmal logo
Der finner du også tilleggsressurser og lydstøtte til fortellingene.

Lisensiert under en CC BY-NC-ND 4.0 Navngivelse-IkkeKommersiell-IngenBearbeidelser 4.0 Internasjonal lisens.