Dom og straff // Urabanza n`ibigihano

Denne teksten om dom og straff partier finnes på flere språk. Teksten er hentet fra Zmekk.no og oversatt til flere språk av morsmål.no etter avtale med Bergen kommune. Tanken er at teksten skal være et supplement til andre læremidler og andre aktiviteter i opplæringen. Det er altså ikke meningen at disse ressursene skal stå alene, men at de kan brukes i innledning til arbeid med temaet.

Teksten kan, for eksempel, brukes sammen med tospråklig lærer for å aktivere elevenes kunnskaper om temaet, og å bidra til at eleven lærer fagspråk.

Scroll nedover for å finne flere ressurser.

Igitondo kimwe Erik yasanze imodoka ye yibwe. Amenya amakuru ko Jonas ariwe mujura.

Iyo umuntu yishe itegeko biba ari akazi kaba polici gukora iperereza kubyabaye. Bivuze ko bagerageza kumenya ibyabaye. Baganira nabantu bashobora kuba hari icyo babonye cyangwa bumvise, kandi bakora iperereza mugace icyaha cy`ubugizi bwa nabi cyabereyemo.

Abapolici bizera ko bashobora kugaragaza ko Jonas yibye imodoka. Niyo mpamvu habaho iburanishwa, ahazafatirwa imyanzuro niba ibi ari ukuri. Iburanishwa ribera murukiko. Habaho ubwoko bwinshi bw`inkiko muri Noruveje. Uru rukiko rwo hasi cyane rwitwa Urukiko rw`akarere(Tingretten). Habaho abashinjacyaha, aribo bahagararira polici murukiko, bagerageza guhamya ko Jonas ariwe wakoze icyaha. Jonas afite umwunganira uzamuburanira mu rubanza. Umushinjacyaha n`uwunganira abaregwa baba bafite abatangabuhamya bazabafasha guhamya ibyabaye.

Ni abacyamanza bafata imyanzuro ko Jonas ariwe wakoze icyaha cyangwa atariwe, nibihano azahabwa. Abacyamanza ni abahanga mu mategeko n`amabwiriza.


Niba Jonas na abamwunganira batanyuzwe n`ibisubizo, bashobora kujurira urubanza kuva murukiko rwakarere bakajya murukiko rw`ubujurire. Ibi n`urega yakora. Nuko hakaba urubanza rushya. Mu rukiko rw’Ubujurire, usibye kuba afite abacamanza, haba hari n`inteko. Ibi nibisazwe ko abantu bafata imyanzuro niba umuntu ahamwa nicyaha nubwoko bw`igihano umuntu ahabwa.

Hariho urundi rukiko muri Noruveje rwitwa Urukiko rw’Ikirenga. Ururukiko nirumwe gusa kandi aha niho ujurira urubanza rwihariye. Urugero iyo umuntu atekereza ko itegeko ncinga cyangwa uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.


Hariho ubwoko butandunye bwinshi bw`ìbihano kubarenga ku mategeko. Nko kurenga kumategeko yoroheje n`ibisanzwe kwishyura amande icyogihe wishyura amafaranga muri leta nkigihano. Umuntu ashobora no guhanishwa gukorera ubuntu ibikorwa remezo mugihe runaka (Byitwa umuganda). Ibyaha bikomeye bihanishwa igifungo.

Ntabwo habaho igihano cy`urupfu cyangwa igihano cyaburundu muri Noruveje. Igihano gikomeye umuntu yahabwa muri Noruveje ni igifungo cy`imyaka 21 muri gereza. Ariko infungwa zimwe ni mbi cyane kuburyo zitasubizwa muri sosiyete nyuma y`imyaka 21. Bashobora gufungwa burundu, cyangwa ntibarekurwe mbere yuko bigaragaye ko ntakibazo bateza muri sosiyete.

Abana bari munsi y`imyaka 15 ntibashobora guhabwa igihano cyo gufungwa muri Noruveje.


Ibisobanuro byamagambo akomeye

Ubushakashyatsi:
Niperereza ku bishobora kuba byabaye
Agace:
Aho ibitemewe namategeko byabereye
Abacamanza:
Ni abafata imyanzuro ko amategeko yarenzweho murubanza.
Kujurira:
Gusaba kubona urubanza rushya.

Tekst og bilde er gjengitt og oversatt med tiltatelse fra Bergen kommune og zmekk.no