Hva skjer når kongen dør?/ Iyo Umwami apfuye bigenda bite?
Umwami Harald yitabye Imana ku wa Gatanu, tariki ya 28 Kanama. Ibi byateye benshi agahinda. Uzabona amabendera yururukijwe kugeza hagati, abantu bazana indabo, ndetse n’abantu bakuru bavuga cyane kuri uyu Mwami kuri televiziyo no mu makuru. Muri Oslo, abantu benshi bateraniye imbere y’Ingoro y’Umwami kugira ngo bamwunamire.



N’ibisanzwe rwose ko umwami apfa iyo ageze mu zabukuru, kimwe n’abandi bantu bose. Iyo ibyo bibaye, Noruveje iba yamaze guteganya ibizakurikiraho.
Noruveje yabonye umwami mushya


Igikomangoma ni umuhungu w’Umwami. Igihe Umwami Harald yapfaga, Igikomangoma Haakon cyahise kiba Umwami. Uyu Mwami mushya yahisemo kwitwa Umwami Haakon wa VIII.
Ibintu byinshi muri Noruveje bikomeje kugenda nk’uko byari bisanzwe. Abayobozi b’igihugu bazi icyo bagomba gukora. Guverinoma, Inteko Ishinga Amategeko, polisi, amashuri, ibitaro n’abaturage muri rusange bakomeje imirimo yabo.
Ni ibisanzwe kugira agahinda
Iyo umwami amaze kwitaba Imana, abantu benshi bamuvugaho, bamutekerezeho kandi bakamwibuka. Ahantu henshi, urabona, usome cyangwa wumve ibyerekeye ubuzima bw’ umwami Harald. Yararamye, yaciye mubihe byinshi binyuranye, kandi akorera Noruveje ibintu byinshi byiza.

Vub’aha hazaba umuhango wo gusezera ku Mwami Harald. Uyu muhango uzabera muri Katederari ya Oslo. Abantu bamwe bumva bababaye cyane iyo umwami yapfuye. Nubwo batigeze bahura na we, benshi bumva bamuzi neza. Ibi biterwa n’uko yagaragaraga cyane mu bihe by’ingenzi, ibigoye, n’ibyishimo muri Noruveje. Benshi bavugako Umwami Harald yari ameze nka sekuru w’abana bose n’urubyiruko muri Noruveje.
Abana nabo bashobora kugaragaza amarangamutima yabo m’uburyo butandukanye. Bamwe bagira agahinda cyangwa bagahangayika. Abandi bagira amatsiko kandi bakagira ibibazo byinshi. Hari n’abandi batabitekerezaho cyane. Iyi myitwarire yose irasanzwe rwose.


Ufite umutekano
Nubwo wumva abantu benshi bavugako Umwami yapfuye, Noruveje ntago iri mukaga Igihugu gikomeje gukora nk’uko bisanzwe. Ushobora kujya ku ishuri, kumarana umwanya n’inshuti, gukina, kujya mu myitozo ngorora mubiri no gukora ibindi bikorwa usanzwe ukora.
Niba amakuru agutera ihungabana, kuganira n’umuntu mukuru wizera byagufasha. Abantu bakuru bashobora kugusobanurira ibyo wibaza, kandi si ngombwa ko ukurikirana amakuru yose.
Ikintu cy’ingenzi cyo kuzirikana n’iki: Iyo umwami apfuye, Noruveje iba ifite gahunda. Umwami mushya ahita asimbura uwapfuye, abayobozi bakuru bagakomeza gucunga imikorere y’igihugu, ubuzima bwacu bwa buri munsi bugakomeza nk’uko busanzwe.











